IGIHE

Havumbuwe ko hari indi mibumbe aho ubuzima bushoboka kurusha ku Isi

7 23-08-2019 - saa 09:56, Ferdinand Maniraguha

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko mu isanzure hari indi mibumbe ishobora kuba yabonekaho ubuzima bwiza kurusha ku Isi.

Mu nama izwi nka Goldschmidt Geochemistry Congress yabereye i Barcelone muri Espagne, abashakashatsi bayobowe na Dr Stephanie Olson bamuritse ubushakashatsi bari bamazemo iminsi bureba niba hari imibumbe mu isanzure ishobora kubonekaho ubuzima nk’uko Isi imeze.

Ubushakashatsi bwabo bwasanze hari imibumbe myinshi ahubwo aho ubuzima bushoboka cyane kurusha ku Isi.

Hashize imyaka inzobere mu by’isanzure zivumbura imibumbe yindi iri mu isanzure myinshi ariko bakayibona kure cyane ku buryo bigoye kuyigeraho ndetse no kureba neza ibiyiriho hakoreshejwe indebakure (telescope) bikaba ingorabahizi.

Mu gukora ubwo bushakashatsi, ababukoze bifashishije porogaramu yakozwe na NASA, ibafasha kwinjira imbere mu miterere y’iyo mibumbe iri kure cyane y’Isi. Bifashishije iyo porogaramu, babashije kwiga neza no kwinjira mu miterere n’imimerere y’ibihe n’inyanja ziri kuri iyo mibumbe.

Baje gutungurwa no kubona hari imwe muri iyo mibumbe ifite imiterere ishobora guturwaho ubuzima bukaba bwiza kurusha uko bimeze ku Isi.

Mu byo bashingiyeho bareba harimo kubanza kumenya uburyo ubuzima ku Isi bushoboka bitewe n’inyanja, bakagereranya niba bakurikije inyanja babonye kuri iyo mibumbe naho ubuzima bwashoboka.

Abakozi ubushakashatsi bagize bati “Akazi kacu kibanze ku kumenya inyanja ziri kuri iyo mibumbe ifite inyanja zifite byinshi mu bituma ubuzima bwo mu Nyanja zo ku Isi bubaho. Ubuzima mu Nyanja bushoborwa n’intungabuzima zizamurwa zivuye mu mwijima wo ku ndiba y’inyanja, zikazamuka hejuru ku gice cy’inyanja kigerwaho n’izuba aho zishobora guhumeka. Izo mbaraga zo kuzamura intungabuzima uko ziyongera, niko n’intungamubiri ziyongera, bisobanuye ko no kororoka byiyongera.”

Ubwo buryo bakoresheje bwaberetse ko hari indi mibumbe myinshi ubuzima bushoboka ndetse neza cyane kurusha Isi.

Icyakora abakoze ubushakashatsi bavuga kubera ibikoresho bidahagije, hari ibyo batabashije kubona ku buryo bemeza ko hari n’ibindi byatuma ubuzima bushoboka cyane kuri iyo mibumbe batabashije kubona.

Dr Olson yavuze ko ubwo bushakashatsi ikindi buzabafasha ari ukumenya uburyo bwo kubaka indebakure nshya zizafasha kureba cyane ibiri kuri iyo mibumbe ya kure, ku buryo abantu bajya guturayo.

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko mu isanzure hari indi mibumbe ishobora kuba yabonekaho ubuzima bwiza kurusha ku Isi.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
musenga 2019-08-25 11:15:15

Njye sinarwanya ubu bushakashatsi ariko mbona abatuye isi Bari bakwiye gushyira I’mbaraga mu kubungabunga iyi si yugarijwe n’ibibazo by’uruhuri: Ihindagurika ry’ibihe, irimbuka ry’ibidukikije, ubukene kuri benshi mu bayituye n’ibindi! Birazwi ko gahunda nka ziriya zo kumenya ibiri mu kirere zitwara amamiliyari atabarika Kandi ibyavuye mu bushakashatsi nta byinshi byahinduye KU buzima bwa muntu! Rwose nibashakashake ariko bibande mu kugira iyi yacu nziza!

2
Jules 2019-08-23 17:12:09

Ngaho nibazinge ibirago bazamuke bajyeyo babehoneza bareke kuza kudutekahwimitwe babuze ibyobashakashaka ubu barahimbahimba.

3
Jean 2019-08-23 12:34:57

Ngemgo ntugakinishe Imana si nkawe. Nta gishya muri ibyo kuko Bibiriya mu gitabo cy’umuhanuzi Daniel 12:4 ....mu gihe cy’imperuka benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.

4
bihehe 2019-08-23 09:30:58

Wenda hari ubwo haba hatuye abandi bantu maze abo ku isi bagerageza kujyayo bakabasanganiza imyambi nk’uko byagendekeye abazungu bashaka kwinjira mu Rwanda.

5
Ngenzi Alain 2019-08-23 08:45:40

"Ubushakashatsi bwabo bwasanze hari imibumbe myinshi ahubwo aho ubuzima bushoboka cyane kurusha ku Isi.
Hashize imyaka inzobere mu by’isanzure zivumbura imibumbe yindi iri mu isanzure myinshi ariko bakayibona kure cyane ku buryo bigoye kuyigeraho ndetse no kureba neza ibiyiriho hakoreshejwe indebakure (telescope) bikaba ingorabahizi."

Simbahinyuye! Ngo babonye ko ubuzima bushoboka cyane kurusha ku isi! Kandi bikiri ingorabahizi byonyine no kurebayo bakoresheje ibyuma kabuhariwe! Nibakomze ubushakashatsi ariko kwemeza ikintu utaragisuma bihagije (ndashaka utarakora expérience ihagije) uba usa n’aho uri gucamo kabiri ubwo bushakashatsi.

6
MAHORO 2019-08-23 05:19:04

Ariko abahakanamana bigerezaho!Ngaho niba bavuga ukuri nibafate iyambere bajyeyo ko wumva haruta aho Imana yabashyize!

7
ngango 2019-08-23 03:32:34

wabona abo bashakashatsi babonye mu ijuru! ahubwo Imana izashiduka bayihingutseho itunguwe! Hhhh...

Kwamamaza