Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuva tariki ya 01 kugeza kuya 10 Gicurasi 2024, hateganyijwe kugwa imvura iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu.
Mu busanzwe ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cya Gicurasi iri hagati ya milimetero 30 na 100.
Iyi mvura iteganyijwe, iki kigo kivuga ko izaturuka ku isangano ry’imiyaga ihehereye iri mu karere u Rwanda ruherereyemo, n’uruhare rw’imiterere ya buri hantu.
Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere turimo utwa Musanze, Ngororero, Rutsiro. Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 iteganyijwe mu bice bimwe by’Intara y’Uburengerazuba no mu bice byo hagati bishyira uburengerazuba bw’uturere turimo utwa Gakenke na Nyamagabe.
Mu mujyi wa Kigali, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 140.
Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma, hagati ya tariki ya 1 kugeza kuya 4 Gicurasi, hateganyijwe ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, zirimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri. Izi ngaruka zishobora kwibasira cyane Intara y’Amajyarugu, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi iherutse gutangaza ko mu igenzura ryakozwe, habaruwe ahantu 326 hashobora kwibasirwa n’ibiza bishingiye ku mvura by’umwihariko iyi igiye kugwa muri ibi bihe.
Iyi Minisiteri yasabye abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka hakiri kare, kugira ngo Ibiza bitazabagiraho ingaruka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!