IGIHE

Guverinoma yashoye asaga miliyoni 900Frw mu bikoresho bizagenzura imyuka yoherezwa mu kirere

2 25-02-2019 - saa 19:34, IGIHE

Guverinoma y’u Rwanda yashoye miliyoni 927 z’Amanyarwanda mu bikoresho bizajya byifashishwa mu kugenzura imyuka ijya mu kirere, mu rwego rwo kureba ko ingaruka z’imyuka ihumanye.

Rwanda Today ivuga ko ibi bikoresho (air quality monitors), byashyizwe mu duce 10 hirya no hino mu gihugu, aho bizajya bigenzura imyuka ijya mu kirere ku mihanda minini, inganda n’ibindi bikorwa remezo nk’ingomero z’amashanyarazi, iminara n’imiturirwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko ibi bikoresho byinshi byamaze kugezwa ahatoranyijwe, ahasigaye n’aho bikazahagezwa vuba.

Ati “ Buri gihe tuzajya tubasha gutanga raporo irimo amakuru asesenguye ku miterere y’ubuziranenge bw’imyuka yoherezwa mu kirere mu gihugu hose”.

Yakomeje avuga ko aya makuru azatuma babasha gusesengura umusaruro w’ingamba za politiki iriho ubu, no gutanga ibitekerezo ku byarushaho kunozwa.

Icyemezo cyo kugenzura ibirebana n’imyuka ihumanye yoherezwa muri kirere kije mu gihe hirya no hino ku Isi ubwiza bw’umwuka bukomeje kwangirika ugereranyije n’ibipimo byemewe by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS.

Inyandiko yakozwe mu 2018 ku mvano y’ihumana ry’ikirere yagaragaje ko imyotsi irekurwa n’ibinyabiziga n’itwikwa rya ‘biomass’ biri mu bikomeje kwangiza ikirere cy’u Rwanda, by’umwihariko mu bice by’imijyi.

Umushakashatsi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe ubuziranenge muri Afurika, Hermogene Nsengimana, yavuze ko kuba hatabagaho ibikoresho byifashishwa mu kugenzura ibirebana n’imyuka yoherezwaga mu kirere, byatumaga bigorana gutanga impuruza igihe ingaruka zishobora kuba nyinshi ku baturage.

Ati “ Turizera ko u Rwanda rugiye kubera icyitegererezo ibindi bihugu nabyo bigafata iki cyemezo nka kimwe mu biganisha ku igerwaho ry’intego z’iterambere rirambye, no kugabanya umubare w’abahitanwa no guhumeka umwuka uhumanye”.

Ibi bikoresho bizakoreshwa mu kugenzura imiterere y’imyuka yoherezwa mu kirere byashyizwe mu duce turimo; Rusizi, Rubavu, Nyabihu, Gicumbi, Byimana, Kirehe, Kayonza, Nyagatare n’Umujyi wa Kigali.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gakwaya 2019-02-26 02:29:32

ariya mafranga aba apfuye ubusa yakagombye gufasha abana bagwingiye cyangwa bakayaguriza abantu bakicururiza,nonese wahindura iki ku kirere koko,ko utabuza inganda,amamodoka,amamoteri nibindi gusohora imyuka ihumanya

2
Murenzi 2019-02-25 22:13:42

Igomba noguhangana n’imodoka ziri hano kigali zisohora ibyuka bihumanya umwuka wacu. Rwose nyakubahwa gerageza mugire icyo mukora kumodoka zuzuye hano zidakwiye nokugendera mumuhanda.

Kwamamaza