IGIHE

Gutwikira kanyanga mu ruhame ntibyemewe –Eng Ruhamya

2 8-05-2019 - saa 11:04, Emma-Marie Umurerwa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Eng. Colette Ruhamya, yavuze ko gutwika kanyanga ku karubanda bitemewe kuko bihumanya ikirere.

Ingaruka ziterwa n’imyuka ihumanya ikirere ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. U Rwanda by’umwihariko ruri mu bihugu bishyize imbere ingamba zitandukanye zigamije kubungabunga ikirere hirindwa gukwirakwiza imyuka ihumanya ikirere.

Umuyobozi wa REMA, Eng. Colette Ruhamya, yasabye abanyarwanda kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije kuko iyo bidakozwe, ingaruka zabyo zigera kuri benshi.

Yabigarutseho mu kiganiro “Zinduka” yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019 cyavugaga ku bijyanye no kwandura kw’ikirere, urusaku rubangamira ibidukikije, kubungabunga ibishanga hamwe no guca amacupa akoreshwa rimwe.

Mu byangiza ikirere harimo impamvu kamere nk’iruka ry’ibirunga, ibikorwa bya muntu, ibinyabiziga bikoresha mazutu bisohora imyuka y’umukara ihumanya. Muri make, ibyangiza ikirere bishobora kuba imyuka iboneshwa amaso n’itaboneshwa amaso.

Ati “Gutwika ibiyorero, gutwika imbagara hamwe no gutwikira imyanda ku gasozi ni bimwe mu bihumanya ikirere. Niyo mpamvu duhora tubwira abaturage kubyirinda. Imyanda ishyirwa mu gikoresho cyabugenewe ikajyanwa aho igomba gushyirwa ikabora, hanyuma ibiyorero n’imbagara nabyo birundwa hamwe bikabora bigatanga ifumbire. Iyo ubitwitse uba wangije ikirere.”

Umwe mu bari bakurikiye iki kiganiro yabajije Eng. Ruhamya igikorwa kugira ngo gutwikira ibiyobyabwenge ku karubanda nabyo bicike.

Ati “Avuze kurwanya gutwika nibuka ko Leta itwikira urumogi na kanyanga mu ruhame. Mbariza niba imyotsi yabyo itica agakingirizo k’imirasire y’izuba.”

Eng. Ruhamya yamusubije ati “Gutwika ni bibi. N’izo kanyanga batwika ntabwo byemewe, ubwo nyine baba bakoze amakosa nk’abandi ni ugushaka umwanya tukaganira nabo ndetse bakajya babisabira uruhushya.”

Yakomeje agira ati “Ubundi gutwika hari nibyo usabira uruhushya ukaba wabyemererwa kubera impamvu runaka ariko ntabwo upfa gutwika gusa.”

Ku bijyanye n’imyanda yo kwa muganga, uyu muyobozi yavuze ko itwikirwa ahantu habugenewe kandi ngo haba hari ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru cyane ku buryo itagira ingaruka ku kirere.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, Collette Ruhamya

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Munyakuri 2019-05-08 14:20:40

Gutwika kanyanga ni igihombo gikomeye. Sinywa kandi sincuruza kanyanga, ariko KANYANGA ISHOBORA GUKIRWAMO ALCHOL YO KWA MUGANGA YITWA ALCOOL DE ATURE (DENATURATED ALCOHOL) BANAKORESHA MU MAZU BOGOSHERAMO IMISATSI NKA AFTER SHAVE (APRES-RASAGE).
Gurwika kanyanga byangiza ikirere kuko iyo itabaye distilled neza haba harimo ikinyabutabire kitwa METHANE, kikaba cyangiza ikirere cyaneeeeee kurusha CO2 iva mumadoka tumenyereye (methane igira ubukana mu kwangiza inshuro zirenga 2 ugereranyije na CO2).
Noneho wakongeraho na CO2 iva muri kanyanga niba yatwitswe bikangiza cyane ikirere, bikagira ingaruka Ku Bantu batanafite aho bahuriye na kanyanga.

GUTWIKA KANYANGA BIHOMBYA ABAYICURUZA, BIHOMBYA IGIHUGU, BIKANAHOMBYA ISI YOSE KUKO BYANGIZA IKIRERE.

2
che 2019-05-08 04:54:02

Ngaho re, ntabwo biba ari byinshi rwose!

Kwamamaza