Bugarama: Amashyuza ahari yabyazwa byinshi birenze kuyishimishirizamo

0 29-01-2014 - saa 14:50, IGIHE

Abaturage baturiye amashyuza yo mu Bugarama aherereye mu kagari kitwa Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi, bavuga ko aya mazi aba ashyushe abafasha kugira ahantu baruhukira, bakagorora umubiri kandi bakamererwa neza mu mubiri, akabafasha kutajya mu kabari mu mpera z’icyumweru kuko baza kuyoga bakahavana umunezero uruta uwo bari gukura mu kabari. Kuri aya mazi, uhasanga abatari bake barimo urubyiruko, abakuze n’abana baba baje gukaraba aya mazi, dore ko hari n’aho (...)

Abaturage baturiye amashyuza yo mu Bugarama aherereye mu kagari kitwa Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi, bavuga ko aya mazi aba ashyushe abafasha kugira ahantu baruhukira, bakagorora umubiri kandi bakamererwa neza mu mubiri, akabafasha kutajya mu kabari mu mpera z’icyumweru kuko baza kuyoga bakahavana umunezero uruta uwo bari gukura mu kabari.

Hamaze kugenda hakorwa inyigo zitari zimwe zigaragaza ko amashyuza ashobora kuzashyira akabyazwa ikintu gikomeye cy'ingirakamaro kurusha kuyogamo gusa

Kuri aya mazi, uhasanga abatari bake barimo urubyiruko, abakuze n’abana baba baje gukaraba aya mazi, dore ko hari n’aho bayavangamo imiti ya Kinyarwanda ivura amavunane, umuntu akicaramo bakabira ibyuya aho umwanda uba mu mubiri ugasohoka.

Usibye kuba usanga baje kwivura amavunane, rubagimpande n’ibindi, usanga mu kiruhuko cy’iminsi ibiri y’impera z’icyumweru, ku mashyuza haza abantu benshi baturutse na kure, bakaza kuharuhukira dore ko hari n’ababa bakeneye kunezerwa bumva uburyohe bw’aya mazi karemano.

Jean Paul Twizeyemungu, umuturage w’i Bugarama ukunze gukoresha aya mashyuza avuga ko usibye kwiyuhagira aya mazi ashyushye, ngo umuntu ashobora no kuruhuka akagira ibitekerezo byiza abikesha kumara umwanya yayicayemo yiyuhagira, ngo bikaba byanafasha ufite inganzo nyuma yo kumva aguwe neza mu mubiri we.

Aha hantu hatangiye gutunganywa neza

Kugeza ubu aka gace karangwamo amashyuza ka Bugarama, katangiye gutunganywa, ku bufatanye bw’Akarere ka Rusizi n’uruganda rwa CIMERWA, nyuma y’aho abantu b’ingeri zinyuranye batangiriye kuzajya bava mu bice binyuranye bahaza ngo birebere ayo mazi y’amashyuza banayiyuhwagiremo, ku buryo habaye ahantu nyaburanga hakorerwa ubukerarugendo nk’uko urubuga rw’akarere rubitangaza.

Usibye kuba aya mazi avugwa ko afasha abantu kugira ubuzima bwiza, akabavura rubagimpande, akabarinda no gutwarwa n’akabari. Zimwe mu nzobere zirimo n’iz’Abaholande zihasura mu mwaka ushize wa 2013, zemeje ko amashyuza ashobora gutanga umuriro w’amashanyarazi.

Uretse kwiyuhagirwamo gusa, amashyuza ashobora gukoreshwa akabyazwa byinshi birenze kuyishimishirizamo kuko ashobora kubyazwa amashanyarazi nkuko bikorwa mu gihugu cya Iceland aharangwa amashyuza menshi.

Abanya-Rusizi batari bakeya bajya bakunda kujya kwiyuhagira no gufatira akaruhuko mu mashyuza ya Bugarama

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza