IGIHE

Amasezerano ku kayunguruzo k’izuba yaraje ijoro ibihugu 200 i Kigali yatangiye kubahirizwa

1 1-01-2019 - saa 18:52, Rabbi Malo Umucunguzi

Kwinjira mu mwaka wa 2019 byahuriranye n’uko kuri uyu wa 1 Mutarama, hatangiye gushyirwa mu bikorwa ibyavuguruwe mu masezerano ya Montréal agamije kurinda akayunguruzo k’imirasire y’izuba, byabereye i Kigali ku wa 15 Ukwakira 2016.

Hari mu nama ya 28 yahuje ibihugu 197 byayashyizeho umukono. Ibyavuguruwe bigamije ko ibyuma bikonjesha nka za frigo n’ibitanga ubuhehere mu nyubako bikoresha ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons (HFCs), bisimbuzwa ikoranabuhanga rishya ritifashisha iyo myuka yangiza ikirere.

Amavugurura ya Kigali agena ko ibihugu bikize bigomba kugabanya ikoreshwa rya HFCs ku gipimo cya 85% hagati y’umwaka wa 2019 na 2036; ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikagabanya iyo myuka kuri 80% hagati ya 2024 na 2045.

Uyu muhigo wemejwe nyuma y’uko ayo masezerano yari amaze imyaka irindwi aganirwaho, yemeranyijweho mu rukerera rwo kuwa 15 Ukwakira 2016 ubwo abari mu biganiro byabasabaga kurara ijoro muri Kigali Convention Centre bajya impaka.

Kugira ngo ibyavuguruwe kuri aya masezerano bitangire gushyirwa mu bikorwa hari hakenewe ibihugu 20 bibyemeza burundu, bikaba byarabonetse mu Ugushyingo 2017. Ubu bimaze kugera kuri 65.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent, yabwiye IGIHE ko nyuma y’imbaraga ibiganiro ku kwemeranya amavugurura byatwaye, kubishyira mu bikorwa bitazagorana kuko guca ibinyabutabire bya Hydrofluorocarbons ari amahirwe mashya y’ubucuruzi.

Ati “Ziriya gaz zirakorwa zikagurishwa, biriya byuma bikonjesha nabyo ni ibintu bicuruzwa. Iyo ikoranabuhanga rishya rije rigashyirwa ku isoko rigenda risimbura iryari rishaje, ariko bisaba ko buri gihugu kigira gahunda yo kugenda gisimbuza ibikoresho bya kera ndetse n’imyuka bikoresha.”

Yavuze ko nko ku Rwanda gahunda yamaze gukorwa ndetse ibikoresho bikonjesha bitarimo ibinyabutabire byangiza akayunguruzo k’izuba, byatangiye kugera ku isoko.

Ati “Ubu turimo gukora igenzura ry’ibigomba gusimburwa byose uko bingana, hanyuma dutangire kureba niba ibyinjira mu gihugu byuzuza neza ibipimo bishya, ari nako tugenda dusimbura ibyari bihasanzwe kugira ngo bihuze n’ariya masezerano.”

Dr Biruta avuga ko indi ngingo itanga icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyavuguruwe mu masezerano ya Montreal, ariko uko aya masezerano muri rusange ari amwe mu yabashije kugera ku ntego ku Isi.

Amasezerano ya Montréal muri rusange bibarwa ko amaze kugabanya 98% by’imyuka yangizaga akayunguruzo kagabanya ubukana bw’imirasire y’izuba iza ku isi, Ozone, irimo nka chlorofluorocarbons (CFCs) na hydrochlorofluorocarbons (HCFCs), ku buryo katangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwisubiranya.

Nubwo HFCs zo zitangiza Ozone, zifite ingaruka inshuro ibihumbi mu gushyushya uyu mubumbe kurusha ‘dioxide de carbone,’ CO2.

Gusimbuza ibi bikoresho ku Rwanda ngo bishobora kutazaba akazi gakomeye kuko ingano yabyo ari nke, bitandukanye n’uko bimeze mu bihugu nka Arabie Saoudite, igira n’ibyuma bikonjesha inzu yose.

Mu itangazo Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi, EU, washyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, watangaje ko ibihugu biwugize byatangiye neza urugendo rwo guca HFCs.

Amasezerano ya Montreal yuzuzanya n’aya Paris

Amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe, yemeranyijweho mu Ukuboza 2015, agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye kugira ngo igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi kigume munsi ya dogere calcius 2, intego ikaba ko kigera hasi ya dogere 1.5.

Dr Biruta avuga ko guca HFCs no guteza imbere ikoreshwa ry’ibyuma bikoresha ingufu nkeya kandi zitangiza ibidukikije, byombi byuzuzanya.

Mu nama ya 24 ku mihindagurikire y’ibihe yabereye Katowice muri Pologne ku wa tariki 3-14 Ukuboza 2018, ibihugu byemeranyije ku mabwiriza ngenderwaho mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Paris.

Gusa Amerika nk’igihugu kinarekura imyotsi myinshi mu nganda zacyo, cyivanye mu masezerano ya Paris ndetse Perezida Donald Trump ntahwema kuyanenga.

Minisitiri Dr Biruta avuga ko mu 2020 ibihugu bizongera kugaragaza ukwiyemeza kwabyo, igikorwa kizajya kiba buri myaka itanu.

Yakomeje agira ati “Kuba Guverinoma ya Amerika itemera ariya asezerano, nabyo ni ukubishyira mu cyiciro cyabyo muri politiki, ariko nubwo guverinoma nkuru ivuga biriya, hari leta zo muri Amerika zishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Paris, kandi twizera n’abandi ko hari igihe bazagera aho bakabyumva neza.”

“Ikindi ni uko ibimenyetso byerekana ko ihindagurika ry’ibihe rihari kandi rituruka ku bikorwa bya muntu. Ikindi gituma tugira icyo cyizere ni uko ikoranabuhanga ririmo kugenda riganisha ku ntego zihawe mu masezerano ya Paris.”

Yatanze ingero ku buryo mu bihugu byinshi barimo kwitabira kubyaza umusaruro ingufu z’imirasira y’izuba, uburyo ikoreshwa ry’ibicanwa nk’amakara bigabanyuka n’uburyo inganda z’imodoka zirimo izamaze gukoresha amashanyarazi, zitarekura imyotsi ihumanya ikirere.

Ati “Iyo ikoranabuhanga ryafashe umurongo nk’uwo, wabyemera utabyemera, ufata umurongo isoko riguhaye. Ni cyo kintu kiduha icyizere, natwe nubwo tudakora imodoka hari imyaka izagera nushaka imodoka ya mazutu ntuyibone kuko ntawe uzaba akiyikora.”

Ibipimo bigaragaza ko mu Rwanda ubushyuhe bwazamutse ku gipimo mpuzandengo cya dogere celcius 1.4 kuva mu 1970, kandi mu gihe nta gikozwe, cyazamuka kugera kuri dogere celcius 2.5 bitarenze umwaka wa 2050.

Ubwo Minisitiri w'Ibidukikije Dr Vincent Biruta, yatangaga ikimenyetso ko amasezerano ya Montréal avuguruwe
Byari ibyishimo muri Kigali Convention Center ubwo amavugurura yari yemezwaga ku wa 15 Ukwakira 2016
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
emma 2019-01-02 00:51:13

Imperuka ntigira umuti ni ugusenga

Kwamamaza