IGIHE

Abanyarwanda batatu barinda pariki bagiye guhembwa ku rwego rwa Afurika

1 8-08-2019 - saa 20:36, Iradukunda Serge

Abanyarwanda barimo Mpumuje Leonidas, Nzuki Anthony na Jean Nepomuscene Musekura bari mu barinzi 50 ba Pariki bazashimirwa uyu mwaka mu bihembo bizwi nka ‘African Rangers Awards’ biteganyijwe kuwa 15 Ugushyingo 2019 i Accra muri Ghana.

Mpumuje akuriye itsinda rishinzwe kurinda no kwita ku Nkura muri pariki y’Akagera ari naho mugenzi we Nzuki akora nk’umukuru w’agashami k’abarinzi mu gihe Musekura ari umurinzi muri pariki y’Ibirunga.

The African Ranger Awards ni gahunda igamije gushimira abarinzi b’amapariki ku bw’umusanzu w’intagereranywa batanga mu kurinda inyamaswa n’urusobe rw’ibinyabuzima ku mugabane wa Afurika.

Iyi gahunda yatangijwe muri 2017 n’umuherwe w’Umushinwa akaba na nyiri Alibaba ikigo kimenyerewe mu bucuruzi bwo kuri Internet, Jack Ma, abinyujije mu muryango yashinze ushinzwe kubungabunga ibidukikije ‘Paradise Foundation’

Uyu muhango ugamije kuzirikana umurimo ukorwa n’abarinzi ba pariki no gukora ubukangurambaga ku rwego rw’Isi ku kamaro ko kurinda urusobe rw’ibinyabuzima biboneka muri Afurika.

Imibare igaragaza ko mu 2016, 82% by’abarinda pariki muri Afurika bahuye n’ibyago byashoboraga gutuma bapfa mu gihe abangana na 60% batewe na ba rushimusi.

Mu 2015 nibura abarinda pariki 107 barishwe ubwo bari mu kazi kabo naho hagati ya 2006 na 2016 abarinzi ba pariki barenga 1000 bemeye kubura ubuzima bwabo mu kazi ko kurinda inyamaswa.

Muri ibi bihembo by’uyu mwaka hahatanaga abagera ku 115, baturutse mu bihugu 17 byo muri Afurika.

Bimwe mu bigenderwaho hatoranywa uhabwa ibihembo harimo ubwitange n’umusanzu mu kurinda pariki, ibyago n’ingorane yabashije guhangana nabyo ndetse n’ubushobozi mu by’imiyoborere.

The New Times yanditse ko Jack Ma washinze umuryango utanga ibi bihembo yavuze ko aha agaciro akazi abarinda pariki bakora.

Ati “Ubwitange bw’abarinzi ba pariki bunkora k’umutima bukantera n’imbaraga, turizera ko abantu benshi bazaha agaciro kubungabunga inyamaswa n’ibidukikije karemano bikorwa n’abarinzi ba parike”

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Belise Kariza, yavuze ko umurava w’abarinda pariki ari ingenzi mu rugendo rw’igihugu ruganisha ku bukerarugendo bushikamye.

Ati “Hatari akazi gakomeye n’ubwitange bigaragazwa n’abarinzi ba pariki bacu, iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda ntiryari gushoboka, bari ku isonga mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije ari nayo mpamvu dushimira umuryango Paradise Foundation ku kuzirikana abarinzi b’amapariki muri Afurika n’akamaro kabo k’ingenzi”.

Musekura Jean Nepomuscene ari mu barinzi ba pariki bazahembwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mpumuje Leonidas 2019-08-09 09:11:38

Ibi bigaragaza intera nziza u Rwanda rumaze kugeraho mukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima/ibidukikije,rubikesha ubuyobozi bwiza bwaba ubw’igihugu cg ubw’ibyanya bikomwe/amaparike y’igihugu.

Kwamamaza