Zambia: Abanyarwanda bibutse Jenoside basabwa kurwanya ingengabitekerezo yayo

1 13-04-2017 - saa 20:52, Mukaneza M.Ange

Abanyarwanda batuye muri Zambia bifatanyije n’inshuti zabo mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyemeza kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Uyu muhango wabereye Lusaka ku itariki ya 7 Mata 2017, witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Zambia, abayobozi bo muri iki gihugu barimo Minisitiri w’ibikorwa bijyanye n’iyobokamana, Rev Godfridah N. Sumaili n’abandi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, Abel Buhungu yibukije abitabiriye iki gikorwa ko insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 ishingiye ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mu gihe twibuka uyu munsi, ni ingenzi kuri twebwe ko twiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari nayo musingi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ikibazo cyo guhakana Jenoside.”

Buhungu kandi yanongeye gusobanurira abitariye iki gikorwa, amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside n’uburyo Abanyarwanda babibwemo inzangano n’amacakubiri ashingiye ku moko, ari nabyo byaje kugeza kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.

Yanagaragaje ko ariko uyu munsi bishimira ko u Rwanda rwongeye kwiyubaka, aho ubukungu bukomeje kwiyongera umunsi ku munsi, ndetse amahanga akaba akomeje gutangarira iterambere rimaze kugerwaho.

Minisitiri w’ibikorwa by’iyobokamana muri Zambia, Rev Godfridah N. Sumaili, mu butumwa bwe yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye gutanga isomo ku bantu bose birinda kuzagwa muri ako kaga.

Ati “Ibi bitwibutsa ibishobora kutubaho turamutse twemereye ibyo tudahuriyeho mu bitekerezo, amadini n’iyobokamana bikadutandukanya. Aya mahano akwiye kutubera igihora kitwibutsa ko ibidutandukanya bishobora kubyara ibintu bibi kandi mu buryo bwihuse tutabasha kugenzura.”

Yakomeje avuga ko bishimishije ko uyu munsi u Rwanda ari icyitegerezo cy’amahanga mu kwakira ibyo abaturage badahuriyeho, no kubikoresha mu kurushaho kunga ubumwe aho gucikamo ibice.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, Abel Buhungu yasabye Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwibuka kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
Minisitiri w’ibikorwa by’iyobokamana muri Zambia, Rev Godfridah N. Sumaili, yavuze ko jenoside yabaye mu Rwanda ikwiye kubera abandi isomo
Abanyarwanda batuye muri Zambia n'inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi basabwa kurwanya ingengabitekerezo yayo
Abitabiriye uyu muhango bacana urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'u Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Umunyrda 2017-04-13 15:39:31

Mudufashe kumenya umunsi abanyarda batuye Mozambique bazakora igikorwa cyo kwibuka kugira tuzabyitabire

Kwamamaza