IGIHE

USA: Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwasabwe gufatira urugero ku babohoye igihugu (Amafoto)

0 24-07-2019 - saa 22:22, Bahizi Olivier Uwineza

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwasabwe kubakira ku mateka y’ababohoye igihugu, kugira ngo uburenganzira n’imiyoborere myiza igihugu gifite rubibyaze umusaruro, hagamijwe gukomeza kucyubaka no kugiteza imbere.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa 20 Nyakanga 2019, ubwo Abanyarwanda bahuriraga mu Karere ka Michiana mu kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Aka ni Akarere gaherereye hagati ya Leta ya Michigan na Indiana.

Ni umuhango waranzwe n’ibiganiro byibutsa amateka y’urugamba, kuva mu 1990 ndetse na mbere yaho.

Nxumalo Ruhaya Louis uyobora Abanyarwanda baba muri aka Karere gakunze kwitwa Midwest, yavuze ko umunsi wo kwizihiza Kwibohora ari ngombwa cyane ku rubyiruko rw’u Rwanda, kuko ari bwo rwabonye uburenganzira busesuye ku bintu ruhabwa uyu munsi ariko bitahozeho.

Ati “Hari byinshi mubona mufitiye uburenganzira nko kwiga, kujya mu rwababyaye, ndetse no kugira indi mishinga mwakwifuza kugeraho, ariko ayo mahirwe abenshi mu bakuru bari hano, twe ntitwayagize mu gihe twari dufite imyaka nk’iyanyu. Turashaka kubibutsa ko ubwo burenganzira twaburwaniye, kugira ngo tuzanabashe kuburaga abazadukomokaho aribo mwebwe. Ikindi tubibutsa kuri uno munsi, ni ukurinda ibyo byiza mwarazwe n’ababyeyi.”

Pasiteri Hope Ashimwe watanze inyigisho yifashishishije Bibiliya, yashimye Imana yarokoye Abanyarwanda ikongera kubasubiza igihugu cyabo. Yibukije abari aho ko hari ibitambo byatanzwe ngo icyo gihugu kiboneke.

Ati “Twishime ariko tunashimire Imana yakoreye mu Nkotanyi, kuko imbaraga z’Imana ziri muri buri wese muri twe, tukaba duhamagariwe gukomera kuri gakondo yacu, aho turi hose tujye duhoza u Rwanda ku mutima.”

Thomas Habimana, Umunyarwanda watuye muri Michiana wavuye mu Rwanda mbere ya 1990, yibukije amateka y’ukuntu bakiri bato batabashaga kwiga n’ubwo bari abahanga. Kugira ngo usohoke mu Rwanda wabonye irindi shuri ntabwo byari byoroshye.

Ati “None nimurebe uko mungana hano, kandi ndahamya ko mwese mwaje mufatiye indege i Kanombe.”

Habimana yeretse abari aho ko n’utumva urugamba rwo kwibohoza icyo aricyo, yafata urugero ruto nk’urwo maze akumva uburyo abantu bari baboshye kandi batsikamiwe.

Yabibukije ko ubwo burenganzira kimwe n’ubundi yarondoye, byari mu byatumye we na bagenzi be bashyigikira urugamba rwa FPR.

Ati “Twaraye amajoro, twagenze imijyi myinshi ya Amerika, twanditse amabaruwa atagira uko angana, dushaka inkunga ngo urugamba rukomeze kandi turutsinde. Byinshi muri ibyo byabereye aha muri. Aba basaza mureba bari bakiri abasore, ariko twari Inkotanyi pe!”

Dr Charles Rufuku wari witabiriye ibyo birori, yagarutse ku mateka ya Michiana n’uruhare abari bahatuye bagize mu gufatanya n’abandi mu kubohora igihugu.

Yagize ati “Twaritanze abari batuye aha, dushyigikira urugamba abavandimwe bacu bariho rw’amasasu. Aha mwicaye hakorewe inama nyinshi, buri wese agatanga uko yifite ngo ingabo zacu zibashe gukora akazi zari zihaye.”

Nawe yibukije urubyiruko ko rutatererana abakuze mu rugamba rwo kwibohoza batangiye bagifite imyaka nk’iyabo, abibutsa ko urubyiruko ruri mu ba mbere babohoye igihugu.

Ati “Ubu rero ni ahanyu, twe twabahaye umusingi. Dufite amateka nimuyakomerezeho.”

Prof Yves Musiine uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Amerika, yabwiye abari aho ko aho igihugu cyavuye mu 1994 ugereranyije n’aho kiri ubu, ibyo byose bikeshwa imbaraga Umuryango FPR Inkotanyi washyize mu kubohora igihugu, yongeraho ko ibyo byose igihugu kibikesha kugira umuyobozi mwiza utanga icyerekezo kimara igihe.

Musiine yibukije abari aho ko amahanga atari make yifuza kugira umuyobozi nka Perezida Paul Kagame cyangwa se bakamugira inshuti, kubera ubushishozi bamubonaho.

Ati “Ubu igihugu kiri ku rundi rugamba rwo guhangana n’abapfobya ndetse bakanavuga amateka yacu uko atari, kandi ibyo ntituzabyemera. Niba twaranze kubaho tutagira uburenganzira mu gihugu cyatubyaye, ntituzemera ko abatumariye abantu kimwe n’ababashyigikiye, kabone n’iyo baba ari ba mpatsibihugu batuvugira amateka kandi aritwe byabayeho. ”

“Ndasaba Abanyarwanda muba muri Michiana gukomeza mugafatanya n’abandi Banyarwanda bo mu ntara ya gatandatu (ariyo ikunze kwitwa Diaspora) maze nk’uko mwarwanyije akarengane mu 1990, n’ubu dufatanye turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwizwa n’ino muri Amerika.”

Urubyiruko rwari aho narwo rwahawe ijambo, maze abato bavuga uko bumva uwo munsi wo kwibohora.

Umwe muri bo, Jo Blisse Ngarambe yagize ati “Rwose ababyeyi mutubabarire, kuko ku giti cyanjye hari igihe nibagirwa ibyo mwanyuzemo ngo tube dufite ibyo dufite ubu. Benshi mwari bato kuri njye, nyamara mwitangiraga igihugu cyanyu. Ubu rero ndagira ngo nsabe urubyiruko bagenzi banjye, twikubite agashyi maze dukomereze aho mwagejeje. Tubijeje ko tugiye kwiga amateka yacu, ndetse icyo dukoze cyose tukakererekeza kuri kiriya gihugu kiza mwaduhaye.”

Umugoroba wasojwe no kwishimira Intsinzi ya FPR yo muri Nyakanga 1994, abitabiriye iki gikorwa bacinya akadiho.

Habimana Thomas yemeza ko urubyiruko rw'ubu rufite amahirwe abakuru batagize
Dr Charles Rufuku yibukije abato amateka y'urugamba rwo Kwibohora
Nxumalo Ruhaya Louis, ukuriye Abanyarwanda baba muri Midwest
Yves Musiine ukuriye Abanyarwanda baba muri Amerika yose
Urubyiruko rwiyemeje gukomereza aho ababyeyi bagejeje urugamba rwo Kwibohora
Abanyarwanda baba muri Michiana n'inshuti zabo bari babukereye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza