IGIHE

Urubyiruko rw’Abanyarwanda mu Mujyi wa Newcastle rwasabwe kwima amatwi abapfobya Jenoside

1 2-05-2019 - saa 10:07, IGIHE

Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo mu Mujyi wa Newcastle mu Bwongereza rwasabwe kwima amatwi abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo rushishikarizwa gusigasira ibikorwa byo kwibuka bituma amateka atibagirana.

Byatangajwe ku wa 27 Mata 2019 ubwo Abanyarwanda batuye i Newcastle n’inshuti z’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka inzirakarenganze za Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi 100, wabereye mu isomero riherereye mu Mujyi wa Newcastle rwagati.

Witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Newcastle David Down; Umuyobozi ukuriye Diaspora Nyarwanda mu Bwongereza, Binama John na Depite Chi Onwurah uhagarariye Umujyi wa Newcastle Central mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Newcastle akaba n’uwungirije wa Diaspora Myarwanda mu Bwongereza, Alice Gaparay, yibukije abitabiriye uwo muhango ko kwibuka ari ingenzi kuko bituma abakiri bato bamenya amateka kandi bagaharanira ko bitazongera ukundi.

Meya w’Umujyi wa Newcastle, David Down, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside, anabashishikariza gukomeza ibikorwa byabo byiza kuko n’ubwo bitasiba amateka y’ibyaye, bituma hubakwa andi meza.

Umuyobozi ukuriye Diaspora Nyarwanda mu Bwongereza, John Binama, yashishikarije urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kudaha amatwi abakomeza gupfopya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bagaharanira kuvuga amateka uko ameze baharanira ko bitazongera ukundi.

Muri uwo muhango kandi urubyiruko rwatanze ubutumwa butandukanye rubinyujije mu mivugo n’indirimbo.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Mujyi wa Newcastle witabiriwe n’abarenga 100.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu Mujyi wa Newcastle rwasabwe kwima amatwi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
stephen 2019-05-03 16:33:20

aba ntabwo ari urubyiruko ahubwo n’abana ndabona ar’igikorwa cyiza cyane gusa bazaharanire gukunda u Rwanda no kwitandukanya n’abashaka guhungabanya umudendezo twifitiye no gukundisha abafana ba Newcastle ibyiza bitatse urwa gasabo

Kwamamaza