U Butaliyani: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu busabane bavuga ibigwi Kagame

1 30-07-2017 - saa 13:24, Karirima A. Ngarambe

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse impande n’impande mu Butaliyani bahuriye mu mujyi wa Milan mu busabane bishimira iterambere ry’u Rwanda, banagaragaza ko biteguye kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu, bagatora umukandida wabo Paul Kagame.

Ubu busabane bwitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, Jacques Kabale, bwaranzwe no kuvuga ibigwi Kagame, biyemeza ko ku ya 3 Kanama 2017 bagomba kwitabira ku bwinshi amatora azabera Rome n’i Milan.

Aganira na IGIHE, Amb. Kabale yagize ati “Mu by’ukuri umunsi wari uwo kwishimira aho Chairman mukuru ariwe Paul Kagame akomeje kubahesha ishema nk’abanyamuryango ndetse baganira n’aho agejeje u Rwanda kuva yaruyobora, uko yayoboye urugamba rwabohoye rukanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ibi byose tunejejejwe n’uko yemeye nyuma y’uko tubimusabye muri referendum kuzongera kutubera umukandida none igisigaye ni uko natwe tuzitabira amatora koko turi benshi tukabimwereka nyabyo bigakomeza bikaba ibyishimo.”

Ibikorwa byo kwiyamamza kw’abakandida birakomeje n’imbere mu gihugu Kagame amaze kuzenguruka mu turere hafi ya twose, asigake duke azageramo mu cyumweru tugiye gutangira. Mu mahanga naho Abanyarwanda bagenda bahura bakibukiranya ibikorwa by’indashyikirwa Kagame yakoze, bose bagahuriza ku mugambi wo kuzitabira amatora bakamwongera indi manda y’imyaka irindwi ayobora u Rwanda.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora kuwa 3 Kanama naho ababa imbere mu Rwanda batore kuwa 4 Kanama.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baba mu Butaliyani
Abanyarwanda baba mu Butaliyani bazajya gutorera i Rome n’i Milan
Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, Jacques Kabale yifatanyije ubusabane n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
2017-07-30 07:09:36

Ariko se nta appareils photos bagira? Murabona amaphotos mabi hano

Kwamamaza