U Busuwisi: Loni yasabwe kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ntihazagire ahandi iba

0 9-04-2017 - saa 13:25, IGIHE

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi n’abayobozi batandukanye b’Umuryango w’Abibumbye I Geneve, bibutse ndetse bazirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ku nshuro ya 23.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka, gutekereza no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wemejwe n’Inteko rusange ya Loni mu 2003, utegurwa buri mwaka ku bufatanye hagati y’Umuryango w’Abibumbye na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi.

Uw’uyu mwaka wabaye tariki 7 Mata, ku biro by’Umuryango w’Abibumbye i Geneve mu Busuwisi, aho abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw’icyizere, banafata umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994.

Abitabiriye uyu muhango bumvise ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, bwatanzwe mu buryo bw’amashusho, aho yavuze ko azi neza umubabaro w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi akabashimira uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.

Guterres yavuze ko bumwe mu buryo bwiza bwo guha agaciro inzirakarengane za Jenoside ari ukwiyemeza ko aya mahano atazongera kuba ukundi.

Yasabye isi guhora yita ku bimenyetso bya Jenoside ikagira icyo ikora hakiri kare mu kuyikumira.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye i Geneve, Michael Møller, yavuze ko isi iramutse itabaye maso indi jenoside ishobora kuba, bityo asaba ko hagomba kurwanywa byimazeyo amagambo yose abiba urwango.

Yanashimye uruhare rw’inkiko Gacaca mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Justine Mudahogora wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bwakoze ku mitima y’abitabiriye uyu muhango, asobanura inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, anashimira byimazeyo ingabo zahoze ari iza FPR zabakuye mu maboko y’abicanyi mu gihe isi yose yimye amatwi gutaka kwabo.

Murangira César uyobora IBUKA mu Busuwisi yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri kiremwa muntu mu guha agaciro inzirakarengane zazize uko zaremwe.

Yavuze ko nk’abarokotse bababazwa n’irekurwa rya hato na hato ry’abateguye ndetse bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Dr. Francois Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Geneve, yunze mu rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ashimira ubutwari no kwihangana bikomeje kuranga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwitanga kwaranze ingabo za FPR zarokoye abicwaga ndetse zikanahagarika jenoside.

Ambasaderi yibanze ku kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, anashimangira ko kwibuka ari ukubaka umuyoboro hagati y’ahashize, uyu munsi n’ejo hazaza hagamijwe kwiyubaka no gutegura imbere heza.

Yasabye kandi ibihugu gushyiraho amategeko ahana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kugaragara hirya no hino.

Yagaragarije abari bitabiriye uyu muhango ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwahindutse ruba igihugu kirangwa n’imiyoborere myiza, gifite inzego zikorera mu mucyo, cyitihanganira ruswa kandi kirwanya ivangura n’akarengane ako ariko kose.

Ambasaderi Ngarambe yahamagariye Loni kwigira ku makosa yakoze muri 1994 igashyiraho ingamba zifatika zigamije kurengera abaturage mu gihe bigaragara ko leta ishinzwe kubarengera ariyo ibambura uburenganzira bwo kubaho.

Ambasaderi Ngarambe yavuze ko kwibuka biba bigamije gutegura umuyoboro uhamye wo kubaka ejo heza
Michael Møller yasabye ko hakwiye kurwanywa amagambo abiba urwango mu bantu
Justine Mudahogora yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR zarokoye abicwaga muri Jenoside
Murangira César avuga ko abarokotse bababazwa n'irekurwa rya hato na hato ry'abakoze jenoside mu Rwanda
Abantu batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23
Abitabiriye uyu muhango bagejejweho ubutumwa bw'umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza