U Bushinwa: Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga bashimisha imbaga

0 21-05-2017 - saa 11:17, Bukuru JC

Abanyarwanda biga muri kaminuza yitwa “Shenyang Aerospace” mu Ntara ya Liaoning mu Bushinwa bitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga ryitwa “International Cultural fiesta” ryarimo ibihugu 33, kuwa 20 Gicurasi 2017.

Iri sererukiramuco ribaye ku nshuro ya kane, intego nyamukuru yaryo ni ukugira ngo abanyeshuri bavuye mu bihugu bitandukanye babashe kumenyana neza, basangizanya imico y’aho baturuka n’abaturage bakaza kwihera ijisho.

Kuri iyi nshuro, iri serukiramuso ryagize umwihariko wo kwitabirwa n’ibihugu byinshi birimo u Rwanda; Arabia; Bahrain; Misiri; Jordan; Kuwait, Lebani; Moroc; Palestine; Qatar; Sudani; Syria; Tunisiya; Leta Zunze Ubumwe za Abarabu; Bahamas; Bangladesh; Bhutan; Cambodia; Cameroon; Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo; Djibouti; Equatorial Guinea; Ethiopia; Ghana; Guinea Bissau, u Buhinde, Indoneziya, Kazakhstan; Kenya; Mauritius; Mozambique; Namibia; Nigeria; Pakistan; Papua New guinea; u Burusiya; Somaliya, Koreya y’Epfo; Sri Lanka; Tanzaniya; Uganda; Vietnam; Yemen; Zambiya na Zimbabwe.

Ni ubwa mbere u Rwanda rwinjiye muri iri serukiramuco bitewe n’uko uyu mwaka iyi kaminuza yakiriye Abanyarwanda hafi 30 bitari bisanzwe ugereranije n’imyaka ishize.

Iri serukiramuco ryahuruje abantu ibihumbi batuye mu mujyi wa Shenyang n’abavuye mu yindi mijyi bashaka kumenya ubudasa bw’imico y’abantu batuye hirya no hino ku isi.

Abanyarwanda bamurikiye abanyamahanga ibiribwa n’ibinyobwa bikorerwa mu Rwanda nk’umutobe w’agashya, urusenda rw’akabanga, n’ururwarwa rw’Akarusho. Ibindi bya muritswe n’uduseke hamwe n’imitako ya Kinyarwanda. Uretse ibyo babyine ibyino gakondo za Kinyarwanda.

Umunyeshuri witwa Jireh ukomoka muri Papua New Guinea giherereye ku mu gabane wa Oseyaniya yagize ati “Ubusanzwe nkunda abanyeshuri bagenzi banjye bakomoka ku mugabane w’Afurika, ariko icyanejeje cyane n’uburyo nabonye Abanyarwanda baberewe cyane, kandi ubona bagaragaza umuco wihariye.”

Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri b’abanyamahanga, XU Dan Wei, nawe yagaragaje amarangamutima ye yerekana uburyo yanejejwe no kubona umuco w’u Rwanda.

Yagize ati “Ni ubwa mbere abanyeshuri b’Abanyarwanda binjiye muri iri serukiramuco, icyadutangaje twese ndetse kikatunezeza ni uburyo berekanye ibintu byiza cyane byatumye turushaho kumenya birushijeho iki gihugu giherereye mu Burasirazuba bwa Afurika.”

Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ifite icyicaro i Beijing yahaye ibitekerezo n’ibikoresho Abanyarwanda biga muri iyo kaminuza, bituma bitwara neza.

U Rwanda rwitabiriye bwa mbere “International Cultural fiesta”
Abanyarwanda banamuritse uduseke n’imitako ya kinyarwanda
Abanyarwanda bataramiye abanyamahanga mu muco gakondo
Umuyobozi ushinzwe abanyeshuri b'abanyamahanga muri kaminuza ya Shenyang Aerospace, XU Dan Wei, yashimye umuco w'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza