U Bushinwa: Abanyarwanda biga mu mijyi wa Shenyang bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

1 10-04-2017 - saa 20:36, IGIHE

Nk’uko muri ibi bihe Abanyarwanda baba abari mu gihugu no hanze yacyo bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyenshuri bagera kuri 40 biga muri za kaminuza ziherereye mu mujyi wa Shenyang na bo bibutse mu muhango wabaye ku itariki ya 9 Mata uyu mwaka.

Shenyang ni umujyi uri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bushinwa, ukaba uherereye mu Ntara yitwa Liaoning.

Umuhango nyamukuru wo kwibuka wabereye kuri ambasade y’u Rwanda i Beijing, ariko abanyarwanda batuye mu yindi mijyi na bo bemerewe kwibukira aho batuye.

Igikorwa cyabereye muri Kiliziya Gatolika ya Shenyang, habaho gusengera abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.

Ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na Ishimwe Prince, Umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga, wasobanuye amateka y’u Rwanda kuva mu gihe cya mbere y’ubukoroni kugeza aho u Rwanda rugeze ubu.

Yasabye abanyeshuri kwigira ku mateka mabi yabaye mu bihe byashize, barwanya ingengabitekerezo ya jenoside ndetse bashyigikira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho babiheshejwe n’ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.

Alain Patrick Mutabazi, umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuvuzi akaba n’umuyobozi wa Diaspora ya Shenyang ni we wacanye urumuri rw’icyizere, asaba abanyeshuri b’abanyarwanda kubera urumuri bagenzi babo bava mu bindi bihugu.

Yabasabye kuba aba mbere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no kwiga cyane kuko abanyarwanda bateze byinshi ku bumenyi bazabazanira.

Abanyarwanda biga mu mujyi wa Shenyang mu gikorwa cyo kwibuka
Abitabiriye uyu muhango mu gikorwa cyo gucana urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa diaspora ya Shenyang ageza ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Kiliziya Gatolika ya Shenyang abahereye umuhango wo kwibuka
Habayeho gusengera abanyarwanda no kubasabira gukomera muri ibi bihe byo kwibuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nyiramaliza Solina 2017-04-11 01:43:24

Imana ishimwe kuko amahanga yose aragenda asobanukirwa amahano twahuye nayo, ndizera ko bizatuma bitongera ukundi kuri iyi si, wenda ONU izajya yibuka gutabara!

Kwamamaza