U Bushinwa: Abanyarwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi hamaganwa abayihindurira inyito

2 17-04-2017 - saa 15:38, IGIHE

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda batuye mu Bushinwa bahuriye hamwe mu muhango wo kwibuka aho bahawe ubutumwa bwo kwamagana abagerageza guhindura inyito yayo bamenyekanisha amateka nyayo yaranze igihugu.

Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Beijing aho Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ikorera, witabirwa n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu, ba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika birimo Kenya, Tanzania, ‘Epfo, Senegal, Tunisia, Ethiopia, Somalia, Ghana, Benin, Guinea, Burundi, Libya n’abandi bifatanyije n’abanyarwanda batuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.

Nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere, umwe mu banyeshuri yagejeje ku bari bitabiriye ubuhamya buvuga ku mateka yabayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambwe yateye nyuma y’imyaka 23, ashima ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside.

Umuyobozi uhagarariye ba ambasaderi ba Afurika mu Bushinwa, Soungui Ahmed yafashe u Rwanda mu mugongo agaragaza ko Afurika yose yifatanyije na bo mu bihe byo kwibuka.

Yakomeje ashimira guverinoma y’u Rwanda ku ntambwe ikomeye rwateye mu iterambere, ku mahoro asesuye aruranga, ahamagarira ibihugu birimo Sudani, Sudani y’Epfo na Centrafrique kurufatiraho urugero.

Yibukije ko kwibuka atari uguha icyubahiro gusa abazize Jenoside ahubwo ari no gushimangira neza ikwirakwizwa ry’amakuru nyayo y’ibyabaye,ibyo kandi bikaba atari inshingano z’abanyarwanda gusa ahubwo ari iza buri wese.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen. Charles Kayonga yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baba abavuga ko itabaye cyangwa abashaka guhindura amazina bayita intambara cyangwa izindi nyito mu rwego rwo kugoreka amateka.
Yibukije abitabiriye uyu muhango ko ari inshingano zabo kumenyekanisha amateka nyayo y’igihugu hagamijwe kurwanya icyagisubiza mu icuraburindi.

Iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bushinwa, nticyabaye mu mujyi wa Beijing gusa , no mu yindi mijyi irimo Guangzhou, Jinzhou, Tianjin, Chengdu, Jinan, Hefei, Shenyang, Nanjing, Wuhan, Lanzhou na Changsha bifatanyije n’abari mu Rwanda Kwibuka.

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Bamwe mu bifatanyije n'abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, Lt Gen. Charles Kayonga yamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwe mu banyeshuri b'abanyarwanda wiga mu Bushinwa atanga ubuhamya bw'ibyamubayeho muri Jenoside
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bandora Charles 2017-05-02 03:37:21

Turasaba abayobozi bakuru b´igihugu kureba uko abaturage barindirwa umutekano kurushiriza
by´umwihariko aho uwarokotse genocide ari hakagira umwihariko,ubundi bwo bazahava bikanga
ko ataco barokotse!!! ibi biteye ubwoba.

2
Peace 2017-04-17 11:25:52

Mukomereze aho bavandi, ingengabitekerezo ya jenoside tuyirandure

Kwamamaza