IGIHE

U Buholandi: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bizihije #Kwibohora25 (Amafoto)

1 20-07-2019 - saa 16:31, Karirima A. Ngarambe

Abadipolomate bakorera mu Buholandi bifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo mu guha icyubahiro abarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, bakanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ibirori by’umunsi wo Kwibohora byizihijwe ku nshuro ya 25 ku wa 4 Nyakanga, ariko Abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Isi bagiye bategura gahunda zo kwizihiza ibi birori ku buryo bw’umwihariko.

Kuri uyu wa Gatanu ibi birori byabereye muri Marriott Hotel i La Haye, byitabirwa n’abarenga 200 barimo abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Buholandi, umuryango mugari w’abanyarwanda muri kiriya gihugu n’abandi.

Ni ibirori byari byizihiye ijisho, byabimburiwe n’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, u Rwanda n’u Buholandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, amaze kwakira abashyitsi, itorero ry’u Rwanda ryasusurukije ibirori, ndetse ababyitabiriye bose basangira amafunguro.

Amb. Karabaranga yagaragaje ko ibirori byo #Kwibohora25 ari umunsi w’ibyishimo, by’umwihariko ku barokotse Jenoside bongeye kugira icyizere cyo kubaho n’ahazaza heza, byaharaniwe n’Ingabo zari iza RPF Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame, n’Abanyarwanda baziteye ingabo mu bitugu.

Yagize ati “Ukwibohora kwacu ntabwo ari impano twaherewe ubuntu, kwibohora kwacu kwabonetse kubw’igitambo gikomeye cyatanzwe n’Abanyarwanda benshi, abagabo n’abagore batanze icyo bari bashoboye cyose, harimo n’igikomeye, ubuzima bwa benshi, mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora. Iki ni igihe cyo kubibuka.”

Yakomeje avuga ko abatanze amaraso yabo bataruhiye ubusa, kuko u Rwanda rwahindutse mu buryo bugaragara.

Gusa yavuze ko Kwibohora ari urugendo rurerure; dore ko nyuma y’intambara y’amasasu hakurikiyeho urugamba rwo kubaka igihugu.

U Rwanda rwabonye amahoro n’umutekano, Abanyarwanda bunze ubumwe bakomeje inzira y’iterambere mu nzego zose ku buryo bugaragara; rushyirwa mu bihugu bitekanye ku Isi, runafite umuvuduko w’ubukungu uri hejuru.

Amb. Karabaranga yavuze ko iryo terambere u Rwanda rukomeje kugeraho nyuma y’imyaka 25 Jenoside ihagaritswe, rubikesha Abanyarwanda ubwabo, inshuti zabo n’abafatanyabikorwa barimo ibihugu byaturutsemo abadipolomate bitabiriye ibirori.

Yaboneyeho gushimira uwo mubano mwiza, by’umwihariko Ubwami bw’u Buholandi buri mu ba mbere bafashije u Rwanda mu 1994, bugakomeza mu buryo butandukanye muri iyi myaka 25 ishize.

Ambasaderi w’u Rwanda yagaragaje ko u Rwanda rwifuza gukomeza uwo mubano mwiza mu nzego zitandukanye.

Amb. Karabaranga yavuze ko gushimira neza ingabo zabohoye u Rwanda ari ukubungabunga 'ibyo zatugejejeho'
Amb. Karabaranga atumira abitabiriye ibi birori mu isangira ryo kwishimira uyu munsi
Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert, ni we wayoboye umuhango
Umurishyo w'ingoma z'u Rwanda n'imihamirizo y'Intore byasusurukije abitabiriye ibi birori
Intore za Kinyarwanda zataramiye abitabiriye ibi birori
Byari ibirori binogeye ijisho
Abakuru n'abato bafatanyije kwizihirwa
Ibi birori byitabiriwe n'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Amb. Karabaranga, umugore we n'umuhungu wabo w'imfura (hagati), mu birori byo kwizihiza umunsi wo Kwibohora25
Amb. yakira Abahagarariye ibihugu byabo batandukanye arikumwe n'umugore we Uwicyeza Mironko Viviane
Amb Karabaranga na madamu bakira abashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Alice 2019-07-20 18:45:26

Aya mafoto si aya none keretse niba aribindi biriri kuko twari duhari. Nta Ngoma nta babyinnyi...suku twari twambaye

Kwamamaza