U Buhinde: Abanyarwanda bahurije hamwe abakomoka mu bihugu 18 mu busabane

1 19-02-2017 - saa 11:59, Emmy Arsonval Maniriho

Abanyarwanda baba mu Buhinde bahuje abantu bakomoka mu bihugu 18 mu busabane no kubabwira aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Iterambere ry’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ni kimwe mu byasangijwe abanyamahanga biga muri za Kaminuza n’amashuri makuru biherereye mu Mujyi wa Coimbatore , Leta ya Tamil Nadu mu Majyepfo y’u Buhinde.

Ubu busabane bwabereye muri College ya CMS, kuwa 17 Gashyantare 2017, burimo cyane ibihugu by’Afrika, banaganirijwe n’Umujyanamana wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, Joseph Kabakeza.

Kabakeza yabagaragarije ko iterambere ry’u Rwanda rishingira no ku mateka yarwo.

Yagize ati “Urebye uko u Rwanda ruteye ndetse n’amateka yarwo rurihariye, ndetse ntirusanzwe. Twanyuze mu mateka atandukanye n’ay’ikindi gihugu icyo aricyo cyose, amwe arababaje ntitwabihindura ariko twayigiyeho tuba abo turi bo ubu.”

Yakomeje ababwira ko ubu igihugu gifite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bwatumye rutera imbere, byongeye runabana neza n’amahanga.

Yahise anasobanura ko u Rwanda rufitanye umubano mwiza n’u Buhinde, yibutsa ko uretse kuba Perezida Kagame yarakoreyeyo urugendo rw’akazi muri Mutarama 2017, no ku Cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare 2017, Visi Perezida w’u Buhinde arasura u Rwanda.

Umunyeshuri urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Micungire y’Indege n’Ibibuga byazo, Timothee Haguma, yatanze ikiganiro kigufi ku itera mbere ry’u Rwanda rishingiye ku mateka yarwo.

Ati "U Rwanda ntabwo rwateye imbere gutyo gusa, hari imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi bufite icyerekezo no gukunda Abanyarwanda burangajwe imbere na Perezda Paul Kagame nk’uko bigaragagara mu byegeranyo bya buri mwaka aho u Rwanda rushimwa n’amahanga."

Uhagarariye Abanyasudani, Mohamed Aljinaid, yakeje ubuyobozi bwa Perezida Kagame, aho yatangiye asangiza abari aho uko atishimiye uko igihugu cyabo kiyobowe akifuza ko Kagame yababera intangarugero.

Mohamed yavuze ko ubukungu bw’igihugu cye buhagaze nabi, kandi ari igihugu kinini kiruta u Rwanda kikaba gifite n’umutungo kamere wiganjemo peteroli.

Muri ubu busabane bwa mbere buhuje abanyamahanga, umunyeshuri uhagarariye Abanyarwanda mu Mujyi wa Coimbatore nawe wiga mu Cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, Nteziryayo Gerrvais, yahamagariyeAbanyafurika bose kwitwara neza, bakagaragaza isura nziza y’Afurika kubera ko iyo Umusomali cyangwa Umunyasudani yitwaye nabi, abanyamahanga bandi bahita bashyira isura mbi ku banyafurika bose batitaye ku gihugu uwitwaye nabi akomokamo.’

By’umwihariko, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yahamagariye abanyeshuri b’Abanyarwanda gukomeza kugaragaza isura y’Umunyarwanda nyawe mu ruhando mpuzamahanga, bagakomeza gufata inshingano yo kwiga bagatsinda neza kugira ngo bazabashe no kuba imbarutso y’iterambere rirarambye ry’ahazaza heza.
Ubu busabane bwaranzwe n’imbyino gakondo z’ibihugu no kwerekana umuco wa byo.

Ibihugu byitabiriye ubwo busabane ni u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya, Kenya, Repuburia Iharanira Demukarasi ya Congo, Ibirwa bya Comoros, Sudani, Sudani y’Epfo, Nigeria, Erithrea, Ghana, Misiri, Yemen, Syria, Bhutan, Thailand n’u Buhinde.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri za kaminuza zitandukanye zo mu Mujyi wa Coimbatore ni bo bakusanyirije hamwe inkunga yo gukoresha ubwo busabane.

Umujyanama wa mbere muri Amabasade y'u Rwanda mu Buhinde, Kabakeza Joseph
Umunyeshuri uhagarariye Abanyarwanda mu Mujyi wa Coimbatore, Nteziryayo Gerrvais
Ibirwa bya Comoros bigaragaza imbyino n'umuco wabo
Buri gihugu cyagaragazaga umuco wacyo

Amafoto : Emmy Arsonval Maniriho

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Safari 2017-02-20 06:05:21

courage bana b’Urwanda

Kwamamaza