U Budage: Amb. Igor César yashishikarije Abanyarwanda kudacikwa n’amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

2 23-03-2017 - saa 20:47, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yahuye n’Abanyarwanda batuye mu mijyi ya Hannover, Braunschweig, Magdeburg, Bielefeld, Gottingen, Kassel n’indi yo mu Ntara ya Niedersachsen, kuwa 18 Werurwe 2017, bashishikariza gushora imari mu Rwanda.

Amb. Igor yagize urwo ruzinduko mu rwego rwo kumenyana, gusabana no kuganira n’Abanyarwanda batuye muri iyi Ntara, bakigira hamwe uburyo bwo kunoza imikorere n’imikoranire yabo n’Ambasade, kumenya ibibazo bahura n‘uko byakemurwa.

Kwandikisha ubucuruzi mu Rwanda biroroshye, kandi byakorerwa no kuri internet unyuze ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB).

Muri ibyo biganiro, Ambassaderi yanabakanguriye kwishyira hamwe, bagahuza imbaraga, bagakoresha ubumenyi n’amikoro bafite ntibacikwe n‘amahirwe aboneka mu Rwanda mu rwego rw’ishoramari n’imishinga yo kwiteza imbere.

Yabashishikarije kujya bakurikirana amakuru y’impamo y’ibibera mu Rwanda, ntibagendere na rimwe ku bihuha.

Muri ibyo biganiro, hanagarutswe ku bijyanye no kubasobanurira uko Abanyarwanda batuye mu mahanga babona amacumbi mu Rwanda, inguzanyo zitangwa n’amabanki ku Banyarwanda bari mu mahanga n’ibijyanye n’uburenganzira bwo kugura ubutaka ku bafite inkomoko mu Rwanda bafite ubundi bwenegihigu, bakaba batagifite icyangombwa icyo aricyo cyose cy’u Rwanda.

Nyuma y’ibyo biganiro Abanyarwanda batuye mu Ntara ya Niedersachsen bafashe icyemezo cyo gushyiraho inzego zibahuza bakajya bahuza ibitekerezo bagakorera hamwe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar
Bamwe mu Banyarwanda bahuye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
DF 2017-03-23 22:52:38

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, mwatubwira niba ari ingaragu cyangwa se niba yubatse, ko umenya tutajya tumubonana umugore we cg se abana be?

2
karikumiti, anjoro 2017-03-23 16:48:06

Nibyiza cyane nibateze imbere igihugu cyacu
Rukundo, na Musengimana j.b mwarahatubereye
mukomerezaho courage.

Kwamamaza