U Bubiligi: Bwa mbere muri Mons hazibukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi

0 26-05-2017 - saa 14:30, Karirima A. Ngarambe

Bwa mbere mu mujyi wa Mons mu Bubiligi, Abanyarwanda n’inshuti zabo bateguye kuri uyu wa Gatadatu, tariki ya 27 Gicurasi 2017, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside byagiye bibera mu yindi mijyi irimo Liège, Charleroi n’ahandi, ariko nyuma y’uwa Mons hazakurikiraho uwo mu Majyaruguru y’u Bubiligi witwa Blankenberge kuwa 10 Kamena 2017.

Umuhango wo kwibukira muri Mons wateguwe ku bufatanye bwa Diaspora Nyarwanda mu Karere ka Mons, Ibuka-memoire & Justice-Belgique n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mons.

Umuhango uzitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, Pulchérie Nyinawase uyobora DRB-Rugali (Diaspora nyarwanda ku rwego rw’igihugu mu Bubiligi).

Biteganyijwe ko muri uwo muhango hazatanwa ibiganiro bitandukanye n’inshuti z’u Rwanda zirimo Umuryangow’Abayahudi, CCLJ, Ishyirahamwe ry’urubyiruko rw’Ababiligi "Souviens toi le 7 Avril Asbl" n’abandi.

Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice, Déo Mazina yagaragaje ko ari igikorwa cyiza kuba ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bigera henshi n’ubuyobozi bwaho bubishyigikiye.

Yagize ati “Kuba abayobozi b’imijyi itandukanye mu Bubiligi basigaye batugirira icyizere bukaduha umwanya tugakorera umuhango wo kwibuka muri Hôtels de villes (ibiro bikuru by’imijyi), ni ingenzi cyane ku bijyanye no kwerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tukabivugira ahantu hafite hakomeye hafite amateka, abayobozi bakabyitabira nabo bakayamenya ukuri ku basize bahekuye u Rwanda bakidegembya muri ibi bihugu by’u Burayi n’ahandi ku Isi.”

Mazina yaboneyeho gusaba abantu bose bazabishobora kuzajya kwifatanya mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa giteganyijwe kubera ahitwa ‘Grand place de Mons/Hôtel de ville’, kizatangira saa munani.

‘Grand place de Mons/Hôtel de ville’, ahateganyijwe kubera ibiganiro byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza