IGIHE

U Bubiligi: Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuganura bishimira ibyo bagezeho

2 6-08-2019 - saa 20:41, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye hamwe bizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura mu buryo bwihariye, bishimira ibyo bagezeho, banafata ingamba nshya.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Kanama mu Mujyi wa Blankenberge uherereye ku nkengero z’Inyanja ya Ruguru, mu Bubiligi. Cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse hirya no hino muri icyo gihugu no mu nkengero zacyo.

Wabaye umwanya ukomeye wa ba rwiyemezamirimo wo kwerekana umusaruro wabo n’imishinga iri imbere. Kumurika ibikorwa by’abikorera byashimwe na benshi byerekana ko mu Bubiligi hari ubukungu n’imbaraga zabyazwa umusaruro, abantu bashyize hamwe kurushaho.

Bamwe mu bahawe ijambo bagaragaje ibyo bakora, umusaruro wavuyemo n’imishinga bateganya gukorera mu Bubiligi cyangwa mu Rwanda.

Umutangana Yvette ukuriye Diaspora Nyarwanda mu gace ka Flandre y’Iburengerazuba, yavuze ko “Hano mu Bubiligi nta masuka dufite ngo duhinge ariko dufite abasore n’inkumi bafite ibikorwa byivugira ni bo twageneye uyu munsi ngo berekane ibyo bakora n’umusaruro wabo.”

Rutagengwa Ingabire Olive yagaragaje ko yafunguye iduka mu Bubiligi ricururizwamo imyambaro n’ibindi bikoresho bitunganyirizwa mu Rwanda, ubu amaze kugera ku ntera yo kubimurika hirya no hino mu Bubiligi.

Rwiyemezamirimo Bizumuremyi Christian we yatanze ikiganiro kijyanye n’umusaruro atangiye kuvana mu bikorwa afatanyije n’umugore we Kabagwira Delphine, aho batuye mu Mujyi wa Ostende mu Majyaruguru y’u Bubiligi, aho biyemeje guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, bafungura iduka ry’ibiribwa byinshi bituruka mu Rwanda.

Iri duka ry’ibiribwa by’umwimerere birimo Ikawa Nyarwanda, icyayi cya Karongi kizwiho uburyohe, ifu y’ubugari ikomoka muri Nyamiyaga, amafu avanze y’igikoma y’abana n’abakuru, yaba ay’amasaka, ibigori, uburo, ifu y’ubunyobwa n’ubuki.

Yagize ati “Ibi bicuruzwa bikundwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga, batangiye kumenya ibyiza by’iwacu.”

Ikirizaboro Anne Marie yatanze ikiganiro ku mushinga wo kumenyekanisha no gucuruza imiti ikorwa mu bihingwa kimeza byizewe, bijyanye no gufata neza uruhu rw’umuntu, kwita ku buzima, kugabanya umubyibuho, rubagimpande no kongera intungamubiri mu buryo butandukanye, akaba anagira abandi inama z’uko bakwihangira imirimo.

Rusaro Yvette we yagarutse kuri Restaurant izwi nka "La Boule Bleue" iherereye ku muhanda Chaussée de Wavre N°115-1050 Bruxelles, yakira abantu baba bashaka kuganira, gukora inama ndetse no kwiyakira.

Ati “Tumaze igihe dushimishwa no kwakira Abanyarwanda n’inshuti zabo baturutse hirya no hino ku Isi, bakishimira kuza tukabakira bya Kinyarwanda ku buryo usanga aho dukorera bahita “Iwacu”. Ni umushinga urenga amafaranga ukabamo urugwiro utabona ahandi.”

Kabalira Nadia we yagarutse ku bikorwa by’umuryango udaharanira inyungu yashinze afatanyije n’umugabo we, bise “Abacu-Solidarité-Rwanda”, ugizwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo. Ugamije kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu bijyanye n’ubuvuzi, uburezi, umuco no kurwanya ubukene.

Ati “Buri mwaka twiyemeje gukusanya inkunga yo kwishyurira mituweli imiryango 3300 y’abatishoboye iba mu Rwanda. Ubwa mbere bitangira twabashije kohereza amayero 4500, yavuje abantu bagera ku 1500 mu Rwanda.”

“Ndashimira cyane itsinda dukorana, Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabira iki gikorwa kuko ni bo batuma tugira icyo tugeraho.”

Zilipa Mutiganda wavuze ku mushinga afite wo gufasha abakeneye mituweli mu Rwanda, we yashimangiye ko Umunyarwanda nyawe ari uzirikana ko hari icyo yafasha mugenzi we, akamutera ingabo mu bitugu.

Giramata Schmit yavuze ku byiza byo kugira u Rwanda nk’igihugu cye, ashimangira ko bikwiye kukirikana.

Ati "Njye sinagize amahirwe yo kugikuriramo ariko nshimishwa no kugira ibikorwa byerekeza ku bituruka iwacu aho nkomoka; ni yo mpamvu murika icyayi n’ikawa bya Virunga.’’

Umuyobozi wa IGIHE Ltd mu Bubiligi, Karirima Ngarambe Aimable, we yavuze ko bishimishije kuba iki kigo gitanga serivisi zinyuranye kirimo kwihihiza isabukuru y’imyaka 10 ishize gishinzwe, ashimira abafatanyabikorwa bacyo.

Ati “Ni umwanya mwiza wo kubashimira mwe mwese dusangira umunsi ku munsi amakuru n’izindi serivisi dutanga zijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.”

Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin n’itsinda ry’abadipolomate b’u Rwanda muri icyo gihugu. Cyitabiriwe kandi n’Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara n’abo bakorana.

Ambasaderi Rugira yavuze ko “Nkurikije ibyo mwakoze mutwereka abikorera hano b’Abanyarwanda, tuzareba uko iki gikorwa cyanozwa ahubwo hakajya habaho umunsi wihariye wa expo bagatumira abashoramari kikaba igikorwa kinini, nzabiganiraho nabo dukorana turebe uko byashyirwa mu bikorwa.”

Bazambanza Gilles uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi, yishimiye iki gikorwa, ashishikariza Abanyarwanda gukomeza kugira ibikorwa by’umuco nk’ibi.

Umwe mu bayobozi b’Umujyi wa Bruges, Mathijs Goderis, yavuze ko u Rwanda ari urugero, ko ibyo yiboneye n’amaso bifuza kubikopera mu karere kabo.

Ibi birori byasusurukijwe Kinyarwanda n’Itorero Ingangare, ryaherekejwe n’Imisozi 1000 yakoze mu nganzo n’amajwi meza ikishimirwa cyane.

Anne Marie Ikirizaboro yatanze ikiganiro ku mushinga wo kumenyekanisha no gucuruza imiti ikorwa mu bihingwa kimeza bijyanye no gufata neza uruhu rw’umuntu, kwita ku buzima n'ibindi
Giramata Schmit yavuze ku byiza byo kugira igihugu cy’u Rwanda nubwo atagize amahirwe yo kugikuriramo
Karirima wavuze mu izina rya IGIHE Ltd yashimiye abafatanyabikorwa bakoranye n’iki kigo mu myaka 10 kimaze
Umutangana Yvette ukuriye Diaspora Nyarwanda mu gace ka Flandre y’Iburengerazuba yavuze ko mu Bubiligi nubwo nta masuka bafite ngo bahinge baganura ku bikorwa bifatika byagezweho n'Abanyarwanda
Umutangana Yvette ari mu bateguye iki gikorwa
Nadia Kabalira yavuze ku muryango udaharanira inyungu, ‘Abacu-Solidarité-Rwanda’
Rutagengwa Ingabire Olive na we yahawe umwanya amurika ibyo yagezeho nyuma yo gufungura iduka mu Bubiligi ricururizwamo imyambaro n’ibindi bikoresho bitunganyirizwa mu Rwanda
Rwiyemezamirimo Bizumuremyi Christian yatanze ikiganiro kijyanye n’umusaruro atangiye kuvana mu bikorwa afatanya n’umugore we Kabagwira Delphine babana mu Majyaruguru y’u Bubiligi
Samuel M. yagaragaje ishema aterwa no kuba ageze ku rwego rwo kwikorera
Yvette Rusaro yatanze ikiganiro ku bijyanye na Restaurant izwi ku izina rya La Boule Bleue yakira abantu baba abashaka kuganira no gukora inama ndetse no kwiyakira
Zilpa Mutiganda yavuze ku mushinga afite wo gufasha abakeneye mituweli mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamagaju 2019-08-07 10:49:10

nyoninyinshi we ababiligi barahinga ;ingano,ibirayi,imboga z amoko menshi ibigori byo guha inka , imbuto z ubwoko bwinshi, kandi umuhinzi aba ari umuntu wishoboye,ufite ubutunzi n ubutaka nziko nta munyarwanda ubayo uhinga ,kuko ibikoresho by ubuhinzi birahenze ,yewe no kubona ubutaka bwo guhingamo
ahubwo ndibaza kwizihiza umuganura udahinga en plus mu gihugu cy abandi

2
NYONINYINSHI 2019-08-06 17:39:54

Ariko se kuvuga ni ugutaruka; Jyewe nkunda KUNENGA! Ngo UMUGANURA. Birazwi neza ko, Mu bubiligi ntabwo bahinga. None aba Bantu baganura aho batahinze? Ngayo nguko!!!!.

Kwamamaza