Turukiya: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije mu kwizihiza umunsi wo kwibohora

0 6-07-2017 - saa 13:26, IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 400 muri Turukiya bifatanyije n’inshuti zabo kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora.

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Turukiya, Williams Nkurunziza, yashimiye Minisitiri w’Ubumenyi, Inganda n’Ikoranabuhanga wa Turukiya, Faruk Özlü, n’abandi banya-Turukiya bifatanyije nabo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye, avuga ko bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Yibukije ko hashize imyaka 32 u Rwanda rubonye ubwigenge ariko ruguma ku ngoyi ya poilitiki y’ivangura, igitugu n’ibindi byarangiye mu 1994.

Yagize ati “Imyaka 32 yashize u Rwanda n’Abanyarwanda bigenga ariko ari imfungwa za politiki y’urwango, igitugu n’ibindi bibi. Ayo macakubi yarangiye ubwo u Rwanda rwibohoraga ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo Perezida Kagame n’abo bari bafatanije bahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje asobanura ko ku Banyarwanda kwibohora ari umunsi w’amateka wo kuzirikana abitanze kugira ngo ubwo bwisanzure buboneke, asaba ko Abanyarwanda baca ukubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Ubumenyi, Inganda n’Ikoranabuhanga wa Turukiya, Faruk Özlü, yashimiye u Rwanda n’Abanyarwanda ku bwitange bagize mu kwigobotora ingoyi yari ababoshye mu myaka 23 ishize.

Faruk yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba bifitanye umubano na Turukiya, gifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere.

Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu biri gutera imbere muri Afurika kandi umubano dufitanye uriyongera nk’uko Leta n’abikorera tubyifuza. Turukiya ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa ukomeye cyane muri Afurika y’Uburasirazuba. Ibyo biterwa n’inyungu ndetse n’iterambere mu nzego z’imibereho myiza n’ubukungu birangajwe imbere na Perezida Kagame.”

Yakomeje avuga ko ishoramari rya Turukiya mu Rwanda mu myaka itanu ishize rifashe hafi 10% by’ishoramari ry’abanyamahanga ryose mu Rwanda kandi ko rizakomeza kwiyongera bigafasha mu iterambere ry’ubucuruzi bw’ ibihugu byombi.

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byabereye mu mujyi wa Ankara, ku wa 4 Nyakanga 2017.

Amb. Nkurunziza na Ambasaderi wa New Zealand muri Turikiya, Jonathan Curr na mdamu we mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora
Ambasaderi Nkurunziza yakira Minisitiri Faruk agiye kugeza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora
Imbaga y'abantu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora
Minisitiri Faruk na Amb. Nkurunziza William bishimiye umubano uri hagati ya Turikiya n'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza