IGIHE

Turikiya: Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Konya bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

0 26-04-2019 - saa 19:24, IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 250 bahuriye mu Mujyi wa Konya muri Turikiya mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango wabereye muri Kaminuza ya Selçuk iri i Konya muri Turikiya ku wa 22 Mata 2019. Wateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Turikiya, Kaminuza ya Selçuk na Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Turikiya, Uwihoreye Ibrahim, yasangije abawitabiriye amateka u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ku icurwa ry’umugambi wa Jenoside n’uko yashyizwe mu bikorwa igahitana ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Uwihoreye yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka 25 ruhanganye n’ingaruka za Jenoside ndetse ubuyobozi bwarwo byarugejeje ku ntambwe ifatika aho rushimwa n’amahanga ku iterambere rwagezeho.

Yavuze ko “Urubyiruko rw’Abanyarwanda nkatwe twiteguye gukorera hamwe mu guharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera ukundi.’’

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams, yashimiye abitabiriye ubutumire bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu bihe bikomeye.

Yavuze ko politiki z’urwango n’umuco wo kudahana zagejeje kuri Jenoside zikwiye kwamaganwa burundu.

Ambasaderi Nkurunziza yashimangiye ko hakenewe ‘imbaraga zacu twese mu guhangana na zo.’

Yasabye urubyiruko kwanga politiki zambura abantu ubumuntu n’ingengabitekerezo ya Jenoside ishobora kongera kuganisha kuri Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye uwo muhango beretswe amashusho agaragaza ubukana Jenoside yakoranywe n’ingaruka yagize kuri Sosiyete Nyarwanda.

Mu ijambo rye, Prof. Mithat DiREK, umwarimu muri Kaminuza ya Selçuk muri uwo muhango yashimiye Abanyarwanda bakomeje kwibuka inzirakarengane za Jenoside.

Yavuze ko kwibuka ari intwaro yo kutazibagirwa no guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside hagamijwe guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Umuhango wo kwibuka mu Mujyi wa Konya, wanafatiwemo umunota wo kuzirikana abaguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 390 muri Sri Lanka ku wa 21 Mata 2019.

Umuhango wafashwemo umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Selçuk muri Turikiya bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams (hagati); Prof. Mithat DiREK wo muri Kaminuza ya Selçuk n'Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Turikiya, Uwihoreye Ibrahim, ubwo hacanwaga urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye bya Turikiya bahuriye mu Mujyi wa Konya mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams afata ifoto y’urwibutso n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bitabiriye umuhango wo kwibuka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza