New York : Amb. Rugwabiza yashishikarije Abanyarwanda kubaka ubumwe bifashishije umuco n’indangagaciro

0 19-02-2017 - saa 10:03, Uwishyaka Jean Louis

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza, yasabye Abanyarwanda batuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gukomera ku muco wabo n’indangagaciro zawo kugira ngo bashobore kuba umwe.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gashyantare 2017, ubwo yahuraga n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko Ambasade y’u Rwanda muri Amerika yabinyujije kuri Twitter, muri uwo muhango, Amb. Rugwabiza yibukije abari aho ko u Rwanda rushingiye ku baturage barwo, abibutsa ko nta cyagerwaho hatabayeho uruhare rwabo.

Amb. Rugwabiza yagzi ati “Itsinda ry’Abanyarwanda baba hano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo twageraho hatari abaturage, turi hano kubafasha. Isura y’u Rwanda ishingira ku baturage, mufite uburenganzira busesuye kuri serivise no ku mutekano.”

Ambasaderi Rugwabiza yasabye urubyiruko guhaguruka rugaharanira iterambere ry’igihugu cyarwo, kugira ngo babashe kuruteza imbere, rushyize imbere umuco n’indangagaciro zibaranga.

Ati “Kugira agaciro ni uburenganzira bwa buri munyarwanda aho ari ho hose ku Isi. Abanyarwanda ntibashyira hamwe badashyize imbere umuco n’indangagaciro zibaranga.”

Ambasaderi Rugwabiza Valentine yagizwe uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’abibumbye mu Ukwakira 2016, ubwo hatangazwaga guverinoma nshya. Yahawe uyu mwanya avuye muri Minisiteri yari ishinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Mineac) yari abereye umuyobozi, yasheshwe nyuma yo guhuzwa n’iy’ubucuruzi n’inganda igahabwa François Kanimba.

Abanyarwanda batuye i New York bibukijwe ko ntacyo igihugu cyageraho batabigizemo uruhare
Amb Rugwabiza yasabye Abanyarwanda baba i New York gushyira imbere umuco n'indangagaciro
Abari bitabiriye uyu muhango basabanye bacinya akadiho kinyarwanda
Ambasaderi Rugwabiza (ibumoso) na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana

Amafoto: @RwandaInUSA

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza