Misiri: Hibutswe Abatutsi bishwe bakajugunywa muri Nyabarongo n’indi migezi ibyara Nil

1 20-05-2017 - saa 15:03, IGIHE

Abanyeshuri bakomoka mu bihugu 11 bihuzwa n’uruzi rwa Nile biga mu Misiri, bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, baha icyubahiro abishwe bakajugunywa mu migezi nka Nyabarongo n’indi igize isoko y’urwo ruzi mu Rwanda.

Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo abanyeshuri baturuka mu Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo, Érythrée, Ethiopia, Sudani na Misiri, bahuriye ku ruzi rwa Nil bafata umunota wo kwibuka, barambika indabo mu ruzi bibuka abishwe bajugunywa mu mazi.

Perezida w’ihuriro ry’aba banyeshuri, Abdul Karim Rurangirwa, yibukije bagenzi be ko hagati y’Ukwezi kwa Kane n’ukwa Karindwi mu 1994 abaturiye kandi batunzwe n’uruzi rwa Nil bakoresheje amazi y’uruzi avanze n’amaraso y’abatutsi, abasaba kudaha umwanya abapfobya Jenoside.

Yagize ati “Kubera iyo mpamvu, abakoze Jenoside n’abakomeje kuyipfobya ntibakwiye guhabwa umwanya mu bihugu byacu, birakwiye ko bashyikirizwa ubutabera.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Uganda mu Misiri, Arthur Katsigazi, yibukije abanyeshuri ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza mu bihugu bihujwe n’uruzi rwa Nil, abasaba kwirinda impamvu izo ari zo zose zatuma batsindwa bagakora ubugome nk’ubwakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Ukoze ikibi aragihambanwa, abatuye isi bagahora bamutangaho urugero, ntabwo tuzibagirwa Hitler. Abatutsi amazi yabagejeje n’iwacu muri Uganda.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yijeje aba banyeshuri inkunga iyo ari yo yose mu gihe bazaba bibuka ubugome bwakorewe Abatutsi ubwo hashyirwaga mu bikorwa inyigisho za Leo Mugesera zo mu 1990.

Ni ku nshuro ya kabiri aba banyeshuri bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana n'abandi bashyize indabo muri Nil mu kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi ibyara urwo ruzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kanama 2017-05-22 05:26:27

Abishwe bariku kandoyi bakjugunywa mu Kagera bakuzura ikiyaga cya Victoria bikaba ngombwako Uganda ihagarika uburobyi, abobari abatutsi?

Kwamamaza