Michigan: Uwaroshywe muri Nyabarongo n’uwajugunywe mu rwobo batanze ubuhamya mu kwibuka

11 10-04-2017 - saa 09:31, IGIHE

Gasana Callixte waroshywe mu rwobo mu gihe cya jenoside na Uwababyeyi Esperance warohanywe n’umwana we muri Nyabarongo nibo batanze ubuhamya ubwo Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri gace ka Midwest muri Leta ya Indiana na Michigan bongeraga guhurira hamwe mu kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri iyi mihango yo kwibuka yabaye kuwa 8 Mata 2017, ikabera muri Kaminuza ya Andrews muri Leta ya Michigan, mu buhamya bwatanzwe, Callixite Gasana uvuka mu Karere ka Rwamagana ,Jenoside yabaye yiga mu mwaka wa gatanu w’ayisumbuye. Yagaragaje inzira y’umusaraba yanyuze mu gihe cya Jenoside ubwo abicanyi bamuteraga amacumu bakamujugunya mu rwobo ariko akabasha kurokorwa n’izari ingabo za FPR Inkotanyi.

Gasana uvuka mu muryango w’abana icyenda, mu gihe cya jenoside ababyeyi be n’abavandimwe be bane barishwe ariko we abasha kurokoka urupfu inshuro zigera kuri eshanu, muri izo nshuro zose harimo n’iyo yajugunywe mu rwobo.

Ati “Nagiye kwiyumva numva ndi mu rwobo harimo intumbi y’umuntu umwe numva sinzi uko bimeze numva ubwenge buratakaye ndavuga nti aho nabereye ibi ntabwo bishoboka, birashoboka se ko umuntu bamuhamba yumva? Cyangwa se birashoboka ko wenda napfuye nkaba ntazi uko gupfa bimera, kuko ntawari wagaruka ngo atubwire uko bimera […] ariko ngeze aho numva ubwenge buragarutse, nahise ntekereza ko bagiye kuzana izindi ntumbi bakandunda hejuru maze nkazapfa nabi maze nigira inama yo kuzamuka kugirango bambone banyice bansubizemo.”

Uwababyeyi Esperance waroshywe muri Nyabarongo
Gasana wajugunywe mu rwobo akiri muzima

Mu buhamya bwatanzwe na Uwababyeyi Esperance yavuze uburyo mu gihe cya jenoside yaroshywe mu mugezi wa Nyabarongo akarohanwamo n’umwana we w’umukobwa witwaga Vanessa wari ufite amezi icyenda. Uwababyeyi yibuka neza uko yaroshywe mu mugezi ndetse akagerageza kurokora umwana we ariko bikanga bikarangira uruzi rumutwaye.

Atanga ubuhamya bwe, Uwababyeyi yabukubiye mu Rwandiiko yandikiye uwo mwana we w’umukobwa, aho yavuze ko amukumbuye, ko yibaza uko aba ameze iyo aza kuba akiriho.

Hari aho yagize ati “Byantwaye igihe kirekire kugirango mbashe kukwandikira iyi baruwa ntabwo byatewe n’uko ntari nkwitayeho, natekereje kukwandikira kuva cyera ariko igihe cyose natekerezaga kukwandikira natekerezaga ibyabaye byose kuri wowe mbere y’uko upfa nkahitaga mbireka kuko byanteraga ubwoba nkumva ntabasha kubishobora kubera imvamutima.”

Rustobe Nsengiyumva uhagarariye urubyiruko rw’Abanyarwanda muri Diaspora ya Amerika, mu ijambo rye yongeye kwibutsa impamvu ari ngombwa ko abantu bahora bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko kwibuka ari inshingano kuko bitabayeho habaho kwibagirwa kandi bikaba n’ingaruka kubazavuka mu bihe bizaza. Yongeye kwibutsa ko Abanyarwanda bakwiye gushyira hamwe kugirango babashe kugera kuri byinshi.

Rutsobe yavuze ko nyuma ya jenoside Abanyarwanda bongeye gushyira hamwe mu gufatanya kongera kubaka no guteza imbere igihugu cyari cyarasenyutse kuri ubu ibimaze kugerwaho bikaba byivugira ubwabyo, ibi byose bikabaho ari ukubera imiyoborere no gushyira hamwe birangajwe imbere na Perezida Kagame.

Naho Dr Gatsinzi Basaninyenzi yongeye gusubira mu mateka yaranze itegurwa rya jenoside ndetse n’ukuntu abantu babanje gutegurwa bakigisha icengezamatwara rya jenoside kugeza ubwo byaje kugera kuri jenoside nyir’izina.

Basaninyenzi kandi yongeye kwibutsa uko nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi Leta y’Ubumwe yihutiye gushyiraho gahunda zigamije kongera kubaka, kunga ubumwe bw’Abanyarwanda no kwigisha bundi bushya imibanire y’Abanyarwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura byari byarabibwe igihe kirekire.

Uku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byabereye no mu zindi Leta zitandukanye, aho ndetse bizakomeza muri iki gihe cyo kwibuka hakaba n’urugendo rwo kwibuka ruzaba kuwa 19 Gicurasi mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, hari n’ikindi gikorwa cyo kwibuka kizaba ku wa 22 Mata 2017 kikazahuza abatuye mu majyaruguru ya Leta ya California muri State University East Bay.

Nsengiyumva Rutsobe uyobora urubyiruko rwo muri Diaspora ya Amerika
Gasana wajugunywe mu rwobo akiri muzima

Amafoto: IGIHE- Michigan

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
murakoze 2017-04-11 05:11:17

Aha , ntitukavange Imana , mu ma sauces yose .
Imana ntirenganya kandi ngo ihora ihoze.
Ntirebesha amaso y abantu.
Icy ingenzi ni ukugira umutima utagira icyo wishinja.
Iyi si yo , twese turi abagenzi , kandi twese tuzayisiga.

2
vava 2017-04-11 02:54:30

Mana weeee.jyewe sinjya nkurura ibi ngo mbyiyumvishe mubwenge bwange .ubu se koko uyu mubyeyi azakizwa niki iyi ntimba y’umwanawe koko ?sha abahutu bakoze icyaha cy’indengakamere Mana we ..ni inyamaswa neza neza.Mana uri Mwijuru kiza abagutakambira intimba ntakindi

3
Mimi 2017-04-11 00:47:00

Icyiza Imana ntireba nkuko mureba cg ngo ivuge nkuko muvuga. Ngo bazabura ijuru, abahutu bakoze ibi nibo bazaribona se nibatihana, ntaho muri bibilia handitseko kwibuka cg kuririra uwawe ari icyaha, ubuse urishyira mu mwana w’umubyeyi wabuze umwana we muri buriya buryo intimba afite, icyiza Imana ihora ihoze uwabigizemo uruhare wese bitinde bitebuke azabiryozwa kuko Imana itarobanura ku butoni.

4
teta 2017-04-10 20:53:28

Umva wowe wiyita Lili, umuriro nuwanyu mwe mwishe inzirakarengane. Amateka yo azavugwa kugeza isi irangiye kuko mwarayanditse nyine kdi ntanaho muzayahungira. Ikindi nzineza ko mumitima yanyu ntayo mufite nubwo mufite abantu nibintu arko amaraso abariho. Nabagira inama yo guhinduka mukagira umutima wabantu.

5
nirere 2017-04-10 13:17:48

Wowe wavuzengo abantu bazabura ijuru nibarI wowe uritanga cg abakoze jenoside yakorewe abatutsi muzaribemo mwenyi Imana ntitekereza nkawe mufite ishyano abacira abandi imanza mufite ishyano mwe mwumva kwica ntacyo bitwaye . Sha bavuga ibyabaye hanyu yamafuru mwotsagamwo abatutsi mwabonaga ari manu murikurya uravuga ntanisoni ufite erega

6
nirere 2017-04-10 13:17:48

Wowe wavuzengo abantu bazabura ijuru nibarI wowe uritanga cg abakoze jenoside yakorewe abatutsi muzaribemo mwenyi Imana ntitekereza nkawe mufite ishyano abacira abandi imanza mufite ishyano mwe mwumva kwica ntacyo bitwaye . Sha bavuga ibyabaye hanyu yamafuru mwotsagamwo abatutsi mwabonaga ari manu murikurya uravuga ntanisoni ufite erega

7
nirere 2017-04-10 13:17:47

Wowe wavuzengo abantu bazabura ijuru nibarI wowe uritanga cg abakoze jenoside yakorewe abatutsi muzaribemo mwenyi Imana ntitekereza nkawe mufite ishyano abacira abandi imanza mufite ishyano mwe mwumva kwica ntacyo bitwaye . Sha bavuga ibyabaye hanyu yamafuru mwotsagamwo abatutsi mwabonaga ari manu murikurya uravuga ntanisoni ufite erega

8
nirere 2017-04-10 13:17:46

Wowe wavuzengo abantu bazabura ijuru nibarI wowe uritanga cg abakoze jenoside yakorewe abatutsi muzaribemo mwenyi Imana ntitekereza nkawe mufite ishyano abacira abandi imanza mufite ishyano mwe mwumva kwica ntacyo bitwaye . Sha bavuga ibyabaye hanyu yamafuru mwotsagamwo abatutsi mwabonaga ari manu murikurya uravuga ntanisoni ufite erega

9
Nyirakanyana 2017-04-10 13:17:43

None se Lily, ko ari amateka abantu banyuze mo bajye banga kuyavuga ngo batagira abo bakomere tsa ? Ngira ngo aba babuzwa n’izi comments ntibari gukora ibyo bakoze. Naho ubundi ngira ngo inyungu yo kwica inzirakarengane uwabikoze yarayibonye! Kubabara ngo baravuze. ..a kariho karavuga kandi ibyo wivugisha, umututsi aho ava akagera yarababaye, utapfuye yasigaranye imfubyi asigara mu itongo,n’utari mu Rwanda yatashye asanga ubusa ubwo se comment yawe ifite irihe shingiro? Ibindi byabaye ni conséquences négatives nyine ziriya genocide contre les Tutsi ukongera ho ko hari n’intambara yo kubohora igihugu ntibyari burangire ngo tuvuge ko ari amahoro tujye turyama dusangire. Amateka ni amateka na Bibiliya ivuga aya Israël ya cyeraaa, kandi turayasoma. None ubabaye kubera iki?

10
lengi lenga 2017-04-10 08:56:03

Wowe wita Lili reka guca imanza uzicira ababuze ababo

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza