Maroc: Perezida wa Sena y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda

0 29-05-2017 - saa 21:41, Karirima A. Ngarambe

Nyuma y’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Maroc muri Kanama 2016, rugakurikirwa n’urwo umwami Muhammed VI wa Maroc yagiriye i Kigali mu Ukwakira, Perezida wa Sena y’u Rwanda na we yasuye Maroc, anaboneraho kuganira n’Abanyarwanda bahatuye.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, n’intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena yari ayoboye bagiriye uruzinduko muri Maroc kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 26 Gicurasi 2017.

Ku munsi wa kabiri w’urwo ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, ariko cyane hagati y’Inteko zishinga Amategeko, Imitwe ya Sena z’ibihugu byombi by’umwihariko, Makuza n’intumwa yari ayoboye, bari kumwe na Ambasaderi Mathias Harebamungu uhagarariye u Rwanda muri Maroc, yaganiriye n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bari baturutse mu mijyi itandukanye.

Ibyo biganiro byabereye muri Hotel Tour Hassan iri mu mujyi wa Rabat rwagati, byitabiriwe n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maroc biganjemo abanyeshuri bari mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ambasaderi Harebamungu yavuze ko umubano w’u Rwanda na Maroc ukomeje gutera imbere, bikaba bigaragazwa n’ingendo z’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi n’ibikorwa by’iterambere birimo gutangizwa ku mpande zombi, birimo amasezerano anyuranye amaze gusinywa.

Perezida w’agateganyo w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Maroc, Ishungure Parfait, yavuze ko bishimiye cyane kwakira Perezida wa Sena n’intumwa ayoboye, avuga ko nk’abanyarwanda baba muri Maroc batewe ishema n’ubuyobozi bw’igihugu cyabo burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yakomeje avuga ko nk’Abanyarwanda baba muri iki gihugu, biyemeje gukora cyane kugira ngo bakomeze kuba indashyikirwa mu bandi, dore ko bahawe ishema rikomeye n’imbaraga zidasanzwe kuva basurwa na Perezida Kagame.

Mu biganiro n’ubusabane, habajijwe ibibazo hatangwa n’ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo buruse zihabwa abanyeshuri, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, umutekano mu Rwanda, amatora ya Perezida wa Repubulika, gukoresha ifumbire mvaruganda mu buhinzi, n’ibindi. Bagaragaza ubushake bwo guteza u Rwanda bakoresheje ubumenyi Abanyarwanda baba muri Maroc bahungukira, dore ko abenshi biga amasomo y’ubumenyi n’ayerekeye inganda.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yaganirije Abanyarwanda aho u Rwanda n’icyerekezo rufite, abashimira ubushake yababonyemo bwo kubigiramo uruhare.

Yagize ati “Mufite ibitekerezo byo hejuru byo kubaka igihugu, kugihesha ishema no kugiteza imbere.”

Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida wa Sena yabibukije ko ku baba mu mahanga bazatora kuwa 3 Kanama 2017, abasaba kuzayitabira ku bwinshi, kandi bakamenya guhitamo umuyobozi uzakomeza kubaka no guhesha ishema Abanyarwanda n’u Rwanda.

Perezida wa Sena yagiriye uruzinduko muri Maroc ari kumwe n’abandi basenateri, Rugema Mike na Mukasine Marie Claire.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza mu biganiro n’Abanyarwanda baba muri Maroc
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza n’Abanyarwanda baba muri Maroc
Abanyarwanda baba muri Maroc abenshi ni abanyeshuri biga muri za kaminuza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza