Liège: Abarokotse Jenoside bibumbiye muri URGT bahuriye hamwe mu Kwibuka23

1 17-04-2017 - saa 09:16, Karirima A. Ngarambe

Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ,URGT asbl, (Union des Rescapés du Génocide des Tutsi) ryo mu mu karere ka Liège mu Bubiligi; ryakoze igikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zahitanywe nayo muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabaye tariki ya 15 Mata 2017ndetse kuva iri shyirahamwe ryavuka, iki gikorwa bagikora ku bufatanye n’Umuryango ‘Territoires de la Mémoire’ n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi niwe wari umushyitsi mukuru. Yashimiye abategura iki gikorwa buri mwaka asobanura akamaro ko kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yifashishije amagambo yavuzwe n’umusizi w’umufaransa, Victor Hugo, ati ‘La mémoire est notre force’ (Kubibuka nizo mbaraga zacu).

Ati "Ikiduteranyirije hano twese uyu munsi ni ukwibuka imiryango, inshuti, abo twiganye, twakundaga bishwe bazira uko bavutse cyangwa ari uko bitandukanyije n’abicanyi."

Yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n’abandi basirikare b’abanyamahanga bagize ubutwari mu kurokora abatutsi.

Yagize ati "Ndashimira cyane Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zitanze zimwe zikahasiga ubuzima ngo zibohore u Rwanda. Turanatekereza kandi ku basirikare 10 bari muri Loni b’Ababiligi nabo bishwe, harimo Caporal Christophe Renwa wavukaga hano Liège."

Yijeje abacitse ku icumu rya Jenoside ko nubwo bambuwe inshuti n’imiryango batambuwe igihugu, amagambo yagarutsweho na Perezida Kagame ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 7 Mata 2017.

Uwari uhagarariye Ihuriro "Territoires de la Mémoire", Jérôme Jamin, mu ijambo rye, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kuko kugirango iterambere rishoboke ari uko umuntu aba yabanze kwita ku mateka y’ahahise he. Yasabye ko uyu muco wigishwa urubyiruko kuko ‘hari bamwe babibona nko kurushyira mu bibazo ariko siko bimeze bagomba kumenya ayo mateka’.

Jamin yagarutse ku badaha agaciro ibikorwa nk’ibi byo kwibuka ariko ugasanga baha umwanya munini ibindi bintu bidakomeye, aheraho avuga ko hakwiye kugira igikorwa.

Ati "Muri ibi bihe turimo iyo urebye ibica mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga usanga abantu baha umwanya ibintu bidakomeye cyane. Imodoka yagonze umuntu, ikintu runaka cyabye aha n’aha, bakabiha iminota myinshi, byagera ku kintu nk’iki cyaduteranyirije hano bakaruca bakarumira, n’ikibazo gikomeye."

Ikirizaboro Anne Marie uyobora umuryango URGT, we yagarutse ku mateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ashimiye Ambasaderi Nduhungirehe n’abakozi ba Ambasade ku bwitabire bahora babagaragariza, ashimira kandi ubufatanye n’umuryango ‘Territoires de la Mémoire’ n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Liège ; ashimangira ko nta na rimwe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazigera bibagirana.

Muri uyu muhango Gloria Rabonivitsj yavuze ku mateka ya jenoside yakorewe Abayahudi, naho Uwindekwe Rwayitare Providence atanga ubuhamya nk’uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari kandi Umujyanama muri Komine y’Umujyi ya Liège Raphael Miklatzki, wari uhagarariye Burugumesitiri w’umujyi , Willy Demeyer.

Miklatzki yavuze ko umujyi wa Liège utazahwema kugirana ubufatanye n’umuryango URGT w’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyose uzaba ugiye gutegura iki gikorwa.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Ikirizaboro Anne Marie uyobora umuryango Union des Réscapés du Génocide des Tutsi (URGT)
Umuyobozi wari uhagarariye Ihuriro les Territoires de la Mémoire, Jérôme Jamin, atanga ubutumwa ku bitabiriye uyu muhango
Gloria Rabonivitsj yagarutse ku mateka ya jenoside yakorewe Abayahudi
Umujyanama muri Komine y’Umujyi wa Liège, Raphael Miklatzki, nawe yitabiriye iki gikorwa
Richard Kamuzinzi wayoboye umuhango nk'umunyamuryango wa URGT
Uwindekwe Rwayitare Providence watanze ubuhamya nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Innocent Mugwaneza nawe yaririmbye indirimbo zijyane no kwibuka
Umuhanzi Bonhome yafashije abari bitabiriye uyu muhango mu ndirimbo ze zituje zo Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi

Amafoto: Jessica Rutayisire

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
RG 2017-04-17 13:07:45

Birahumuriza kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi, ariko na none byafasha kurushaho bashyizeho n’umunsi wo kwiyama no kwiyamiriza abajenosidere bishe abatutsi mu Rwanda.

Kwamamaza