Kwibuka23: Amb. Tumukunde yamaganye ababiba amacakubiri bitwaje ibyo abaturage badahuriyeho

0 10-04-2017 - saa 12:59, Mukaneza M.Ange

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Hope Tumukunde, yasabye abitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kutemerera abitwaza ibyo abaturage badahuriyeho bakabiba amacakubiri ashingiye ku moko.

Ku itariki ya 7 Mata 2017, nibwo AU yibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igatwara abasaga miliyoni. Uyu muhango wabereye ku cyicaro cy’uyu muryango i Adis Ababa muri Ethiopia.

Amb. Tumukunde yashimye ubufatanye n’ubushake bugaragazwa na Komisiyo ya AU, ndetse yibutsa abitabiriye uyu muhango bose ko isi yose ifite inshingano yo kwigira ku byabereye mu Rwanda.

Yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko muri iki gihe ibyaha bishingiye ku rwango no kutihanganirana bikomeje kwiyongera hirya no hino ku si, by’umwihariko muri Afurika.

Yakomeje agaragaza ko kuba abantu hari byinshi badahuriyeho, bikomeje kuba intandaro y’amakimbirane n’ubwicanyi aho kuba isoko y’imbaraga zo kubaka igihugu n’amajyambere arambye.

Aha ni naho Tumukunde yahereye asaba buri wese guhangana n’abashaka kwitwaza ibyo abantu badahuriyeho, bakabiba urwango n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Umuyobozi wungirije wa AU, Thomas Kwesi, yavuze ko itariki ya 7 Mata, ari umunsi uhora ubibutsa intego bihaye yo guha agaciro ubuzima n’ikiremwamuntu, no kongera gushimangira ubushake bwabo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Kwesi wagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside nta handi ituruka uretse ubukoloni, yatanze ubutumwa bw’icyizere ku Rwanda, nk’igihugu cyubakiye ku bibazo cyanyuzemo kikaba gikomeje kuba urugero rwiza mu iterambere n’imiyoborere.

Uyu muhango witabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri Ethiopia, n’inshuti zabo wasojwe n’ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Ambasade.

Bacanye urumuri rw'icyizere
Muri AU bafashe umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Hope Tumukunde
Umuyobozi wungirije wa AU, Thomas Kwesi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza