#Kwibohora23: Amb. Karabaranga yabwiye abadipolomate ko u Rwanda rwiyubatse mu buryo butangaje

2 5-07-2017 - saa 13:11, Karirima A. Ngarambe

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yabwiye abanyamahanga barimo abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, ko ruri gutera imbere mu buryo budasanzwe mu nzego zose.

Muri ibyo birori, Ambasaderi w’u Rwanda yabwiye abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda mu Buholandi bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora, ko ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma, hakazirikanwa ukwitanga kw’abaharaniye kubohora u Rwanda no gukomeza kubyubakiraho.

Yifashishije ingero, Amb. Karabaranga yavuze ku mibare yerekana ko u Rwanda rwibohoye nyakuri ku buryo nyuma yo kubona ubuyobozi bwiza, abagana ishuri bikubye inshuro nyinshi no muri kaminuza.

Ati “Muri 1994 Kaminuza y’u Rwanda yari imaze gusohora abanyeshuri batagera ku bihumbi bibiri ariko uyu munsi buri mwaka u Rwanda rusohora abarangije muri kaminuza bari hagati y’ibihumbi 15 n’ibihumbi 19; abarangije bo bari hafi gukabakaba ibihumbi 150 niba batarabirenga.”

Yakomeje avuga ko n’ingengo y’imari y’igihugu yazamutse ikava kuri miliyari 50Frw muri 1994 ikagera kuri miliyari 2000 Frw nk’uko biteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2017/2018. Byongeye ubu Umunyarwanda yinjiza ku mwaka amafaranga arenga 800 avuye ku180 Frw.

Uretse mu burezi no mu bukungu, Ambasaderi yerekanye ko ubuyobozi busangiwe hadahejwe umugore nk’uko byahoze. Kuri ubu hafi 64% y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ni abagore.

U Rwanda rwafashe ibyemezo rwahisemo ‘Kuba bamwe, kubazwa ibyo ushinzwe no kureba kure rwifuza gutera imbere.” Ibyo byose bigasanga umutekano igihugu gifite.

Kubw’ibyo byose, Amb. Karabaranga ati “Iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, nta muntu n’umwe washobraga guteganya ko ibi bizashoboka. Nta muntu n’umwe washobora kumva ko u Rwanda rwasenywe burundu, u Rwanda rwabuze miliyoni y’abantu, u Rwanda aho abantu bashoboraga gutekereza ko amoko agiye gusubiranamo kubera Jenoside, abantu bashobora kwegerana bakongera kuvugana ariko ubu turasenyera umugozi umwe.”

U Rwanda rugiye kujya mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kanama, Ambasaderi w’u Rwanda avuga ko buri wese yizeye ko Abanyarwanda bazatora neza bagendeye ku mahitamo yabo y’uzakomeza umutekano n’amahoro.

Ambasaderi w’u Rwanda avuga k’ubitangiye igihugu mu rugamba yagize ati "Amaraso y’amenetse y’Abanyarwanda bitanze babohora u Rwanda ni igihango tutatazatatira."

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yashimiye byimazeyo Abanyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu bitabiriye ibirori by’umunsi ukomeye uzirikanwaho ukubohorwa k’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre yakira abadipolomate mu birori by'umunsi wo kwibohora
Amb. Karabaranga ageza ijambo ku bahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga n'inshuti z'u Rwanda mu Buholandi
Bataramiye abashyitsi babyina mu byino za gakondo nyarwanda
Uwanziga Joy wayoboye ibiganiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
cathy 2017-07-05 17:42:00

Nddagusuhuje fifi!!!

2
cathy 2017-07-05 17:42:00

Nddagusuhuje fifi!!!

Kwamamaza