Indianapolis: Abanyarwanda bibukijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

0 26-04-2017 - saa 21:52, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye mujyi wa Indianapolis muri leta ya Indiana hamwe n’inshuti zabo bahuriye hamwe ku itariki ya 23 Mata 2017, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation ukorerera mu mujyi wa Indianapolis.

Mu biganiro byatanzwe abenshi bagarutse ku gaciro ubuhamya bw’abacitse ku icumu bufite mu kurwanya ingengabitekerezo ndetse n’ipfobya cyangwa guhakana bikunze guherekeza jenoside nyirizina.

Nk’uko byakunze kugaragazwa n’abahanga mu birebana n’ibyaha byibasira inyokomuntu, nyuma ya jenoside hakurikiraho kuyihakana, abayikoze bavuga ko itabayeho, cyangwa abadahakanye bakemeza ko ubwicanyi butageze ku rwego rwo kwitwa jenoside.

Thomas Habimana yatanze ikiganiro kivuga ku buryo ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino, cyane cyane hifashishijwe inyandiko z’abiyita abahanga n’abasesenguzi b’ibibazo bya Afurika, ariko byagera ku Rwanda ho bakarwogeraho uburimiro, bemeza ko imibare y’abaguye muri ubwo bwicanyi irimo ibikabyo.

Yagize ati “ Biteye agahinda kubona badushinyagurira batubwira ko abacu batishwe, kandi imiryango yacu yarashize”.

Yibukije abari aho ko kugira ngo wumve neza ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi bisaba kujya inyuma mu mateka yaranze u Rwanda n’abakoloni mu myaka ijana ishize.

Asaba abakiri bato ndetse n’inshuti z’u Rwanda gushishikarira gusoma amateka n’ibyandikwa kuri iyi jenoside, ariko cyane cyane bagakoresha inyurabwenge, basesengura amakuru basoma.

Yasabye kandi abashobora gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane, imbuga nkoranyambaga, kurushaho kwerekana ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi, kuko abayihakana ari bumwe mu buryo bakoresha.

John Yves Musiine we yagaragarije abari aho, ko u Rwanda nyuma y’ibihe by’amakuba rwongeye rukiyubaka, ndetse rukaba ruri mu bihugu bitera intambwe iteye ishema mu nzego nyinshi z’ubuzima.

Henriette Nyirarukundo Ngenga watanze ubuhamya yabwiye abari aho, ko akaga ke katangiye kuva afungwa mu byitso mu 1990, mbere y’uko jenoside iba. Muri iyo myaka ya za 90, yaziraga kuba yari umututsikazi, ubutegetsi buramufunga, ari nako ahozwa ku nkeke.

Kizito Kalima washinze umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation yongeye kwibutsa abari bateraniye aho ko ingaruka za jenoside zikiriho, kandi ko buri wese agerageza kurwana na zo ku buryo butameze nk’ubw’undi.

Ati “Jye nshima Imana ko nagize abavandimwe banyakiriye ino muri Amerika, bakamfasha, bakanshyira mu ishuri nkibeshaho, ariko ndazirikana ko hari abandi batagize amahirwe na n’ubu bakirwana n’ubuzima wongeyeho ibikomere basigiwe na jenoside.”

“ Kwibuka nifuza ko urubyiruko rwabivanamo isomo, twese tugaharanira ko nta mahano nk’ayabaye iwacu yongera kuba.”

Kizito Kalima washinze umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation yongeye kwibutsa abari bateraniye aho ko ingaruka za jenoside zikiriho
Thomas Habimana watanze ikiganiro kivuga ku buryo ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje gukwirakwizwa hirya no hino
Henriette Nyirarukundo Ngenga watanze ubuhamya ku byamubayeho muri Jenoside na mbere yayo nyirizina

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza