Hateguwe uburyo bushya buzorohereza Abanyarwanda bo muri Diaspora gutora Perezida

1 7-06-2017 - saa 12:07, Cyprien Niyomwungeri

Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga (Minaffet), bavugutiye umuti ikibazo cy’Abanyarwanda baba muri Diaspora, bagaragaje ko bakunze kubura amahirwe yo kwitabira amatora kubera urugendo ruri hagati y’ibiro by’itora n’aho baba batuye.

Iki kibazo cyagaragajwe mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 14, ubwo bamwe mu Banyarwanda baba muri Diaspora bavuze ko batabashije kwitabira amatora arimo na referendum, bitewe no gusabwa gutorera kuri Ambasade akenshi usanga aho ziri hareshya no kuva Kigali ujya Johannesburg.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bukasa Moise ushinzwe guhuza Komisiyo y’amatora n’izindi nzego, yatangaje ko mu biganiro byabahuje na Minaffet hafashwe umwanzuro w’uko umujyi cyangwa agace gatuyemo Abanyarwanda guhera kuri 40 kazagenerwa ibiro by’itora.

Yagize ati “Habayeho kumvikana ku gushyiraho ibiro by’itora byinshi byegereye abaturage mu bihugu barimo. Ubundi batoreraga kuri Ambasade ariko ubungubu twemeranyijwe na Minaffet ko ahantu hari nibura abaturage 40 b’abanyarwanda hashobora kujya ibiro by’itora.’’

Yongeyeho ko kugeza ubu ikirimo gukorwa n’abanyarwanda baba muri Diaspora ari ukwiyandikisha no kugaragaza ahantu umuntu atuye, kugira ngo hamenyekane abiyandikishije mu gihugu n’imijyi runaka uko bangana, ibiro by’itora bizahajya n’ibikoresho bigomba koherezwayo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yari yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga [Diaspora], ko mu matora ya Perezida wa Repubulika uyu mwaka bazongererwa ibiro by’amatora kuko byamaze kugaragara ko iki kibazo ari rusange mu bihugu binini cyane cyane aho u Rwanda rudafite abaruhagarariye benshi.

Yavuze ko iki kibazo cyari henshi yaba mu Butaliyani, Espagne, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’ahandi. Nko muri USA, Abanyarwanda bagombaga kujya gutorera i New York na Washington gusa.

Umunsi w’amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda bazatorera mu mahanga ni ku itariki ya 3 Kanama 2017, na ho abazatorera mu Rwanda ni ku itariki ya 4 Kanama 2017.

Ibiro by'Itora Abanyarwanda baba muri Congo Brazaville bakoresheje mu matora ya Referendum mu 2015
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Dizzo 2017-06-08 06:30:48

mugirevuba mubashakire uburyo bworoshye twitorere umukuru wigihugu cyacu nizereko inzira arimwe Kagame poul

Kwamamaza