Haiti : Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro bifatanyije n’abandi banyarwanda mu #Kwibuka23

0 11-04-2017 - saa 21:55, Karirima A. Ngarambe

Mu gihe u Rwanda n’amahanga bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda batuye muri Haiti bagwiriyemo abapolisi bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, na bo bifatanyije n’abandi banyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata, ukaba warabereye ku biro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti, ubimburirwa n’urugendo rwo Kwibuka.

Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda baba muri Haiti, Mpatswe Gaston, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe, anagaruka ku buryo amahanga yatereranye u Rwanda mu bihe by’amakuba.

Yagize ati " Ku itariki nk’iyi ya 7 Mata 1994, mu myaka 23 ishize, u Rwanda rwari ruri mu kaga, amahanga yarutereranye. Ariko kubera ubuyobozi bwiza, ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda zo kwiteza imbere zishyingiye ku muco nyarwanda, ubu u Rwanda ni igihugu amahanga aza kwigiraho. »

Yakomeje avuga ko kuba u Rwanda rushishikajwe no gushaka uko rwakomeza umuvuduko ruriho mu iterambere bihagije kugaragaza ubutwari abanyarwanda bagize.

Mpatswe yagarutse kandi ko kuba u Rwanda ubu rufite abapolisi barenga 180 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti, ari ikigaragaza intambwe nini rwateye mu kubumbatira amahoro n’umutekano ndetse n’ubushake igihugu gifite mu gufasha no gutabara abandi bari mu kaga.

Mu kiganiro cyatanzwe na Mr. Pharel Kesner, umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi mu byerekeye iterambere ry’ibihugu, yagaragaje aho u Rwanda rwavuye n’intambwe rumaze gutera mu myaka 23 ishize mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Umuyobozi wungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Haiti, Mr. El. Mostafa Benlamlih, yihanganishije abanyarwanda, anagaragariza abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rukwiye kubera urugero ibindi bihugu biri mu ntambara n’amakimbirane, mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge no kwiteza imbere.

Abanyarwanda baba muri Haiti bagizwe ahanini n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse n’abakorera imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu.

Igikorwa cyo kwibuka cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Nyuma y'urugendo rwo kwibuka, abitabiriye umuhango bakurikiye ibiganiro
Umuyobozi uhagarariye Abanyarwanda baba muri Haiti, Mpatswe Gaston(iburyo), yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wateguwe, anagaruka ku buryo amahanga yatereranye u Rwanda mu bihe by’amakuba
Umuyobozi wungirije intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Haiti, Mr. El. Mostafa Benlamlih

kar[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza