IGIHE

Gen. Romeo Dallaire yatumiwe muri Indiana mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

0 13-03-2019 - saa 13:20, Karirima A. Ngarambe

Lieutenant General Romeo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni zari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumiwe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 muri Leta ya Indiana, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu munya-Canada uzi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatumiwe n’Umuryango Peace Center for Forgiveness and Reconciliation, Inc (PCFR) ufatanyije n’Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora ya Midwest (RAMC).

Uyu muhango uzabera muri Kaminuza ya Notre Dame, mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana ku wa 27 Mata 2019.

Biteganyijwe ko uzaba hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyri, ukitabirwa n’abandi bayobozi barimo aba Leta ya Indiana, abahagarariye u Rwanda muri Amerika, Ambasade n’imiryango yigenga.

Umwe mu bategura uyu muhango, Kizito Kalima, yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gutumira umutangabuhamya nka Gen. Dallaire, ari bumwe mu buryo bwo guhashya abapfobya n’abahakana Jenoside.

Kizito yasobanuye ko abayihakana n’abayipfobya bariho muri ibyo bihugu kandi ko kubakumira ari uburyo buhamye bwo kwirinda ko bayikwirakwiza mu bandi.

Yavuze ko muri ibyo bihugu bagikeneye kumenya amateka y’ibyabaye mu Rwanda, bikababera isomo atari ukugira ngo barugirire impuhwe ahubwo n’urubyiruko rwabo rumenye ko ibikorwa by’urwango ari ibyo kwamaganirwa kure.

Umuyobozi wa RAMC, Ruhaya Louis Nxumalo, yasabye abanyarwanda bagize iryo shyirahamwe gufatanya kugira ngo uyo muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25 uzagende neza.

Umuryango PCFR washinzwe na Kizito Kalima, ufite intego yo kumenyekanisha uko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye, uko yakozwe, uko yarangiye n’ingaruka yasize.

Gen. Romeo Dallaire yatumiwe muri Indiana mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza