Ethiopia: Abanyarwanda basabanye mu gikorwa cyiswe ‘Family Day’

0 23-05-2017 - saa 07:23, IGIHE

Abanyarwanda baba muri Ethiopia bahuriye mu gikorwa cy’ubusabane cya “Family Day” mu munsi ngarukamwaka aho bahura bakaganira ku muco nyarwanda, bagasabana ndetse n’urubyiruko, abana bakibutswa indangagaciro na kirazira hubakwa ejo hazaza h’igihugu.

Uyu munsi wa “Family Day “ wizihijwe ku wa Gatandatu taliki 20 Gicurasi 2017 muri Yaya Village mu nkengero z’Umujyi wa Addis Ababa, uteguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda ku bufatanye na Ambassade y’u Rwanda muri Ethiopia.

Abanyarwanda barenga 170 nibo bitabiriye uyu munsi, biganjemo urubyiriko rwiga muri Ethiopian Aviation Academy n’abanyeshuri biga ibya gisirikare, umutwe w’Ingabo zirwanira mu kirere.

Ni umunsi waranzwe no kwidagadura no gusabana mu mikino itandukanye nka ruhago, basketball ndetse habaho ihererekanya bubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iriho ubu ngubu.

Umuyobozi ucyuye igihe w’ihuriro nyarwanda, Alex Kamurase, yashimiye Ambasaderi wifatanyije nabo muri iki gikorwa ndetse n’abanyarwanda bacyitabiriye. Yanashimiye kandi komite bakoranye mu gukomeza kubaka ubumwe bw’abanyarwanda baba hanze y’igihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia , Hope Tumukunde Gasatura, yashimiye komite icyuye igihe ayiha urwandiko rw’ishimwe (certificat of recognition), ndetse yifuriza ishya n’ihirwe komite nshya. Yanashimiye kandi abanyarwanda batuye muri Ethiopia, ku bw’ubufatanye n’uruhare rwabo mu gushyigikira gahunda za Leta, anabashishikariza kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia , Hope Tumukunde Gasatura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza