Canada: Abanyarwanda n’inshuti zabo barenga 300 bunamiye Abatutsi bazize jenoside

1 14-04-2017 - saa 18:44, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye muri Canada n’inshuti z’u Rwanda basaga 300 bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashimangirwa ihame ryo gukomeza gusigasira iterambere igihugu cyagezeho.

Uyu muhango wabaye tariki ya 7 Mata 2017, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka mu gihugu, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abayobozi bakuru muri Canada, abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu, abahagarariye imiryango y’Abanya-Arménie n’Abayahudi wabereye mu Mujyi wa Ottawa.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Canada (Chargée d’affaires), Shakilla Umutoni, yatangaje ko uyu muhango ugomba guhabwa agaciro kuko ugaruka ku mateka akomeye igihugu cyanyuzemo.

Umutoni yashimangiye ko ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo byashibutsemo imbaraga zo kwiteza imbere, byose bikozwe mu mucyo no mu mahoro n’ubwumvikane, ashimangira ko igihugu kigomba kwamagana ivangura iryo ariryo ryose, kuko ari ryo ryatumye Abatutsi basaga miliyoni bicwa muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abitabiriye uyu muhango guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ntituzahwema kuba hafi y’abacitse ku icumu kuko tuzi neza intimba n’akababaro mwagize. Tugomba kumva ko ari inshingano zacu kandi kurwanya twivuye inyuma abapfobya n’abashaka guhakana amateka u Rwanda rwaciyemo izuba riva.”

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Canada, Matt DeCourcey, mu ijambo rye yijeje ubufasha mu nzego zose mu kurushaho kubaka igihugu.

Yagize ati “Tuzakomeza kuba hafi ibikorwa by’u Rwanda byiza byo guhindura igihugu mu iterambere rirambye. Tuzaharanira ko u Rwanda ruguma kuba icyitegererezo.”

Ibikorwa byo kwibuka abishwe muri jenoside bazira uko bavutse byanabereye no mu yindi mijyi itandukanye muri Canada irimo Montréal, Québec, London, Edmonton, Calgary na Regina.

Abanyarwanda baba muri Canada bibutse inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Bari bafite ibyapa bigaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bandora Charles 2017-05-02 02:49:41

Bwana Karirima, ngye nkunze gukangurira abanyarwanda kugira inyuma yo " Kwibuka" dushire ingufu
mukurwanya ingengabitekerezo iri gusagara hirya nino kw´isi binyuze mu Ikoranabuhanga, kandi tuziko rifite ikibanza kinini mu gihugu cacu.
Hama tuje dusubiza abasebanya, abigisha iyo ngengabitekerezo binyuze mubinyamakuru, mumaradiyo yo kuri murandasi kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, twakakwiye gukora iyo byabaga kugira nibura 80 % by´abanyarwanda tutari kuruhande rw´abahekuye Urwanda bakarusenya kumanwa yihangu atacamira, byibura dukoreshe izo mbuga mukubamagana kuko akenshi basiga nakanya ko gusubiza ibyo bavuga,iyo batazibiye inzira zompi.
Ikintu ngye kimbabaza, núko wagira ngo ijwi ryabo rihagararriye abanyarwanda bose, nubwo yaba
umwe wagira avugiye bose kandi tuhari twe tutemeranya nibyo bashira kuri izo mbuga nkoranyambaga.
Aba bose bagiye gusoma ikigiterezo cangye,mbakanguriye kuja basubiza izonkozi z´ikibi zishaka
ko dusubira mubyo twasezereye, ubu rero bamenye ko urugamba rw´amajambo, cg rw´ibitekerezo
rukomeye, ahandiho ninko twaba twemeranya nibyo bandika cg se nibyo bavuga.
Murakoze.

Kwamamaza