IGIHE

Bwa mbere muri Lithuania bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwigisha amateka yayo mu mashuri (Amafoto)

0 26-04-2024 - saa 12:00, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda muri Lithuania ufite icyicaro mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe asaba Guverinoma y’iki gihugu kwigisha amateka yacyo mu mashuri nk’uko byinshi mu bihugu by’i Burayi bigisha Jenoside yakorewe Abayahudi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse ugena tariki ya 7 Mata buri mwaka nk’umunsi mpuzamahanga wo kuyibuka.

Amb Olivier Nduhungirehe yagaragarije abari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ko yateguwe na Leta y’Abahezanguni, ikorwa n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda.

Ati “Iyi jenoside yashobotse kubera gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga, by’umwihariko umuryango w’Abibumbye hamwe n’ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’Isi byari bifitanye amateka n’isano mu by’ubukungu n’u Rwanda.”

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibihugu bitandukanye n’umuryango w’Abibumye bageze mu Rwanda bakemera uruhare rwabo ndetse basaba imbabazi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Amb Nduhungirehe yanavuze ko hari inzibutso nyinshi zubatswe mu Rwanda harimo enye zashyizwe mu murage w’Isi.

Yashimye ibihugu by’i Burayi na Amerika y’Amajyaruguru byemeye kubaka inzibutso zo guha agaciro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko baremwe. Ibi bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Busuwisi, u Butaliyani, u Buholandi n’u Budage.

Amb Nduhungirehe kandi yasabye ko ibihugu by’I Burayi bikwiye gufasha gushyiraho inzibutso mu bihugu byabo

Ati “Uretse ni gushyiraho inzibutso, nk’uko byasabwe n’umwanzuro w’Inama rusange ya Loni, twumva byaba ari ingenzi kuri Lithuania ariko no mu bihugu bindi kwinjiza mu nteganyanyigisho zanyu amasomo yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu by’ukuri twabonye ko mu bihugu bitandukanye by’umwihariko i Burayi abakiri bato nta makuru bafite kuri iki cyago.”

“Tubona rero uko Jenoside yakorewe Abayahudi yigishwa mu mashuri ni na ko bikwiye kumera kuri Jenoside zose zemewe n’umuryango mbuzamahanga by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Ibikorwa byo kwibuka byatangie kuwa 7 Mata 2024 bikazasozwa ku wa 3 Nyakanga 2024

Ambasaderi w'u Rwanda muri Lithuania, Amb. Nduhungirehe Olivier yagaragarije abitabiriye ko Jenoside Yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta y’Abahezanguni, ikorwa n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda.
Umuyobozi Mukuru mu Kigo cya Sakharov Research Center for Democratic Development muri Lithuania, Prof. Robert van Voren, na we yatanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda
Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda n'inshuti zabo baba muri Lithuania
Umwarimu muri Kaminuza ya Mykolas Romeris, Prof Justinas Žilinskas yatanze ubutumwa ku bitabiriye iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi
Mutanguha Freddy, Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust akaba n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ku byerekeye umumaro w’inzubutso za Jenoside Yakorewe Abatutsi
Amb Vytautas Pinkus, Director of Global Affairs in the Ministry of Foreign Affairs of Lithuania yifatanyije n'Abanyarwanda kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi
Dr. Arunas Bubnys, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi kuri Jenoside cya Lithuania yatanze ubutumwa bw’ihumure
Hacanywe urumuri rw'icyizere rushushanya kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza