Amb. Nkulikiyinka asanga abapfobya Jenoside badakwiye kwihanganirwa kuko n’amagambo yakwica

0 11-04-2017 - saa 20:40, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye muri Suède, hamwe n’inshuti z’u Rwanda, bahuriye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye ku itariki ya 7 Mata 2017.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro i Stockholm muri Suède.

Umuyobozi uhagarariye ishami rireberera Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Suède, Ambasaderi Helena Rietz, yavuze ko Suède yifatanyije n’u Rwanda mu bihe nk’ibi byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi , anongeraho ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza ndetse bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere mu Rwanda.

Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, yongera kubibutsa ko ari inshingano ya buri wese gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Ntidukwiriye kwihanganira uhakana cyangwa upfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yabikora ku mugaragaro cyangwa mu buryo bw’amayeri, buhishiriye. Hari nko kuvuga ko imibare y’abazize Jenoside atari yo cyangwa kuvuga ko hari n’abandi bapfuye n’ibindi muzi.”

Ambasaderi Nkulikiyinka yongeyeho ko nubwo hari abareberera abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside bakavuga ngo ‘nimubareke bavuge ntacyo bazadutwara’ bidakwiye kuko n’amagambo ashobora kwica.

Umuhango wo kwibuka kandi wabereye muri Denmark, Finland na Norvege ku itariki 8 Mata, imyiteguro yawo kaba yaragizwemo uruhare n’abagize umuryango w’abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu, unitabirwa n’inshuti zabo.

Abarokotse jenoside batanze ubuhamya hatangwa n’ ubutumwa bujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho.”

Abanyarwanda bitabiriye umuhango wo kwibuka mu mujyi wa Stockholm ku itariki ya 7 Mata
Abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Sweden
Abanyarwanda baba muri Danemark na bo bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye ibikorwa byo kwibuka i Oslo muri Norvege

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza