IGIHE

Ambasaderi Igor Cesar yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tchèque

3 21-06-2019 - saa 14:23, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Miloš Zeman, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye ku wa 19 Kamena 2019, wakurikiwe n’ibiganiro byahuje Ambasaderi Igor na Perezida Miloš byibanze ku mibanire y’ibihugu byombi.

Perezida wa Tchèque yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda ku ntambwe ishimishije kandi y’intangarurego bagezeho mu kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu, ubumwe n’umutekano.

Ambasaderi Igor yahaye uyu Mukuru w’Igihugu cya Tchèque intashyo za mugenzi we Paul Kagame, anamwifuriza amahoro n’ubuzima buzira umuze.

Perezida Zeman na we yahaye Ambasaderi Igor ikaze kandi amwifuriza ishya n’ihirwe mu nshingano ze muri icyo gihugu, anamwizeza ubufatanye bw’inzego za leta za Tchèque.

U Rwanda na Tchèque byize ku buryo byanoza umubano n’ubutwererane by’umwihariko mu guteza imbere ibijyanye n’ubukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

Ibiganiro byikije cyane mu mikoranire mu by’uburezi, ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibirimo ubuhinzi bwa kijyambere hongerwa umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi hakoreshejwe imashini.

Ambasaderi Cesar kandi yagiranye inama n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibihugu bya Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tchèque, Nicol Adamcová.

Yanahuye n’Abanyarwanda batuye muri Tchèque, abashishikariza kwishyira hamwe no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bashingiye ku mahirwe y’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.

Nyuma yo gutanga impapuro zo guhagarararira u Rwanda muri Tchèque, ku wa 20 Kamena 2019, Ambasaderi Igor yahagarariye Guverinoma y’u Rwanda mu kiganiro cyagenewe itangazamakuru ku birebana n’igikorwa cyo kwimurira inkura eshanu z’umukara muri Pariki y’Akagera.

Izi nkura zo mu bwoko bwa ‘Eastern black rhino’ ni impano y’Ishyirahamwe ry’Ibigo byorora inyamaswa by’Ibihugu by’i Burayi, mu mushinga bihuriyeho na “African Parks” n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB). Zirimo izizaturuka muri pariki ya Dvur Kralove muri Repubulika ya Tchèque, Flamingo Land mu Bwongereza na Ree Park Safari muri Danemark.

Biteganijwe ko izo nkura zizahaguruka muri Tchèque tariki ya 23 Kamena 2019 zikagera i Kigali ku wa 24 Kamena 2019.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage anaruhagarariye muri Liechtenstein, Pologne, Romanie, Slovakie na Ukraine.

Tchèque ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, i Kigali ikahagira uhagarariye inyungu zayo.

Igor Cesar asanzwe ahagarariye u Rwanda mu Budage
Ambasaderi Igor Cesar yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tchèque. Yari aherekejwe n’umugore we Ndatirwa Jeanne uri kumwe n’Umujyanama wa mbere wa Ambasade y'u Rwanda mu Budage, Nshimiyimana Benedicto
Ambasaderi Igor Cesar yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Tchèque
Ndatirwa Jeanne asuhuzanya na Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Miloš Zeman
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar yafashe ifoto y'urwibutso na Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Miloš Zeman
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Repubulika ya Tchèque, Miloš Zeman
Ndatirwa Jeanne, umugore wa Ambasaderi Igor Cesar yaserutse yakenyeye mu buryo bugaragaza umuco Nyarwanda
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yanitabiriye ikiganiro cyagarutse ku nkura z'umukara zigiye kugarurwa mu Rwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Hertz 2019-06-22 02:19:28

@Mugabo nibyo uwo mugabo muremure wambaye amataratara niwe uhagarariye u Rda azi nururimi rwacu kurusha benshi yaba mubisigo no kwivuga akaba umwuzukuru wa Gakwavu wari umusemuzi kubw’umwami Musinga yavukiye mu Burundi nkumwe mubari mubuhunzi kubwimpamvu z’amateka yaranze igihugu cyacu,umwe mubabyeyi be yari umudage Mama we.

2
lg 2019-06-22 02:11:05

usomye neza uriya mugabo ni Nshimiyimana benedicto, umujyanama wambere muli ambasade, yu Rwanda mubudage naho uyu mudamu nuwa ambassadeur César yitwa Ndatirwa Jeanne nabo, wifuza kumenya

3
mugabo 2019-06-21 08:40:06

IGIHE MUSOBANURE NEZA, UYU MUZUNGU NIWE AMBASADERI WU RWANDA? ESE UYU MUGABO WIRABURA URIKUMWE NUMUGORE NIBANDE? MUSOBANURIRE ABANTU MURAKOZE

Kwamamaza