Amb. Karabaranga yahamagariye Abanyarwanda kuzitabira amatora bazirikana ko u Rwanda rwabohowe

0 23-07-2017 - saa 18:34, Karirima A. Ngarambe

Ambasade y’u Rwanda mu Bubuholandi yahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda wahuje Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora, inatangiramo ubutumwa bwibutsa Abanyarwanda kuzitabira amatora.

Kuwa 4 Nyakanga Ambasade y’u Rwanda mu Bubuholandi yijihije umunsi wo kwibuho23 ku rwego rwari rwagenewe kwishimana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Buholandi, imiryango mpuzamahnga ihakorera, abafatanyabikorwa n’abashoramri naho kuwa 22 Nyakanga 2017 uba umunsi wahariwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro n’ubusabane, witabiriwe n’ababyeyi n’ urubyiruko rwinshi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yashimye ubutwari bw’ingabpo zari iza FPR Inotanyi zabohoye igihugu, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yagize ati “Uyu munsi mumfashe Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda mu Buholandi mwateraniye muri ibi byishimo twizihiza kwibohora ku nshuro ya 23, turangurure ijwi dushimire Ingabo za FPR Inkotanyi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka 23 kuko ibyo batugejejeho ntabwo ari impano yaturutse hanze, ni ubwitange bwabo.”

Mugihe u Rwanda ruri mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu, Ambasaderi w’u Rwanda yibukije Abanyarwanda kuzayitabira, bakitorera umuyobozi w’igihugu cyabo cyibateye ishema.

Ati “Habayeho guhagarika jenosinde, habaho kubohora igihugu, ibi byose byakozwe n’abasore n’inkumi b’Abanyarwanda bitanze basiga imiryango yabo , amashuri, ibyiza byose bakundaga none uyu munsi u Rwanda ni ishema kuri twe, ku munyafurika, ni igihugu kibereye Isi. Ni byo turimo twishimira kandi muzanabigaragaze tariki ya 3 [Kanama]kuko niho muri Diaspora tuzatora, tuzihitiramo neza, muzaze gutora muri benshi, inkoko niyo ngoma."

Yakomeje agira ati “Abanyarwanda bafite impamvu yo kuzatora Prezida uzabageza ku nzozi bafite . Perezida wamaze kwerekana ubushobozi mu miyoborere mu Rwanda. Perezida Abanyarwanda basabye ko yakomeza kubayobora binyuze muri référendum yo muri 2015 ! Tuzatora Perezida n’amahanga yose yemera akaba amushinga ivugururwa rya Afurika ! Tuzatore Perezida uzakomeza ubumwe n’iterambere twagezeho.”

Umunyana Aline wari uhagarariye ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi yashimiye cyane abitabiriye umunsi mukuru by’umwihariko urubyiruko rwaje ari rwinshi, maze nawe yunga mu rya Amb. Karabaranga.

Yagize ati “Turi hano ngo twishimire koko ishema dusigaye dufite nk’Abanyarwanda, ni byiza ko duhura nk’uku tukanashimira ubuyobozi bwiza bwabitugejejeho, ariko gushima mu magambo ntibihagije ahubwo duhane gahunda yo kuzahura ejobundi tukabyerekana mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda. Muzaze rero twihitiremo koko uwaduhesheje ishema utumye tugera aho tugeze aha.”

Ubusabane bw’Abanyarwanda mu Biholandi bwafashe umwanya munini banasusurutswa n’Itorero Inganzo ryo mu Bubiligi; Umuririmbyi De Gaulle Ufiteyezu wakoze mu nganzo mu ndirimbo z’urugamba rwo kwibohora; Mihigo Chouchou waririmbye indirimo nyinshi nziza za karahanyuze; banaherekejwe kandi n’itsinda ry’abacuranzi baturutse mu Bubiligi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga
Umunyana Aline wari uhagarariye ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda mu Buholandi
Itorero Inganzo ryataramiye Abanyarwanda mu Buholandi
Urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi ubusabane hizihizwa umunsi wo kwibohora
Mihigo Chouchou yasusurukije Abanyarwanda mu ndirimo nyinshi za karahanyuze
Barizihiwe basabana bacinya akadiho

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza