Abanyarwandakazi batuye mu Budage basabwe kudategereza ak’imuhana

1 13-06-2017 - saa 14:47, Karirima A. Ngarambe

Abari n’abategarugori mu ntara zinyuranye zo mu Budage bateraniye mu nama yari igamije kubahuza kugira ngo bamenyane, bishyire hamwe mu rwego rwo gukemura ibibazo bahura nabyo muri icyo gihugu.

Iyi nama y’iminsi ibiri yabaye tariki 3 na 4 Kamena 2017, iteranira i Bad Honnef mu Ntara ya Nordrhein-Westfalen. Yitabiriwe n’abagore n’abakobwa bagera kuri 45 baturutse mu Ntara zitandukanye zigize iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yashimiye ababashije kwitabira iyo nama, abibutsa ko kwishyira hamwe ari ingenzi kuko abishyize hamwe nta kibananira.

Ambasaderi Igor yagarutse ku kamaro ko kwishyira hamwe, abibutsa ko ari ikintu gikomeye ashingiye ku kuba abari n’abategarugori aribo benshi mu mu Rwanda, avuga ko bigaragaza ko bafite imbaraga zatuma bagera kuri byinshi bafatanyije.

Yakomeje yibutsa abari bitabiriye iyi nama kudategereza inkunga zivuye ahandi ahubwo ko bakwishakamo ubushobozi bahereye ku bumenyi n’ubushobozi bafite bakabibyazamo ibintu bifatika bibateza imbere kimwe n’igihugu cyabo. Igor yababwiye ko ambasade yabo yiteguye kubatera inkunga yose bazakenera kugira ngo biteze imbere.

Abari muri iyi nama yabaye ku nshuro ya mbere, bashyizeho komite nyobozi y’agateganyo ku rwego rw’igihugu igizwe n’abantu batandatu, yahawe manda y’umwaka umwe, ikazategura amatora azashyiraho inzego zose.

Iyo komite yatowe yasabwe gukora gahunda y’ibikorwa izaba irimo no gutegura umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwa tari 8 Werurwe buri mwaka, kugira ngo nabo bajye bawizihiza. Biyemeje kandi ko bagiye gushyiraho umusanzu uzajya utangwa buri mwaka mu rwego rwo kuremera abatishoboye ndetse ko mu myaka itatu bazasura u Rwanda kugira ngo baganire n’inzego zinyuranye mu rwego rwo gusobanukirwa no kurebera hamwe akamaro k’umusanzu batanga.

Agnes Karigirwa watorewe kuyobora abagore n’abakobwa mu Budage, yashimye icyizere yagiriwe n’abari muri iyo nama bakamutora, ashimangira ko we na komite yatowe batazabatenguha, abasaba ubufatanye kugira ngo bizarusheho kugenda neza.

Umunyamabanga wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda mu Budage, Claudette Birori Umulisa, yavuze ko basanze byari ngombwa ko uru rwego rujyaho muri iki gihugu kuko abari n’abategarugori baho bafite ibintu bikomeye bakwiye kubyaza umusaruro bikabagirira akamaro n’igihugu cyabo.

Yakomeje abereka ko bafite inshingano zikomeye zo kurerera igihugu abazaba abayobozi b’ejo hazaza nubwo bari mu mahanga, abakangurira gutoza abana indangagaciro nyarwanda, ururimi n’umuco kuko bibaha icyizere cy’ahazaza habo.

Umunyamabanga muri Diaspora Nyarwanda mu Budage, Annonciata Habarer atanga ikiganiro kuri Diaspora
Komite y'agateganyo yatowe yavuze ko igomba gukora ibishoboka byose mu myaka itatu Abanyarwandakazi baba mu Budage bakazasura u Rwanda
Ambasaderi Igor Cesar (uwa kabiri uturutse iburyo) n'abari bitabitiye iyi nama
Pulchérie Nyinawase (iburyo), Karara Chantal na Umulisa Claudette batanze ibiganiro bahamya agaciro n'ubushobozi abagore bafite mu kwiteza imbere n'igihugu muri rusange
Iyo nama yitabiriwe n'abagore n'abakobwa bagera kuri 45 baturutse mu ntara zinyuranye zo mu Budage
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kayirebwa Cécile 2017-06-13 09:27:56

Ndabishimye cyane kuko abari n’ abategarugori bibitsemo ingufu nyinsh n’ ibitekerezo byubaka n’ umwete mwinshi

Kwamamaza