Abanyarwanda bo muri leta ya Iowa bizihije umunsi wo Kwibohora

2 13-07-2017 - saa 08:51, Karirima A. Ngarambe

Tariki ya 4 Nyakanga Abanyarwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Iowa bizihije isabukuru ya 23 u Rwanda rumaze rwibohoye ingoma y’igitugu yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abitabiriye uyu muhango waranzwe n’ubusabane baturutse mu mijyi itandukanye igize Leta ya Iowa, irimo Des Moines ari nawo murwa mukuru w’iyi Leta.

Hari abari baturutse kandi muri Cedal Rapid, Iowa City, Oskaloosa, Fair Field hamwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Lincoln iri muri Leta ya Nebraska, bakoze urugendo rw’amasaha atatu kugira ngo bifatanye n’Abanyarwanda baba muri Iowa.

Uwari uhagarariye itsinda ryateguye iki gikorwa, Claudien Karangwa, yashimiye abantu bagize iki gitekerezo dore ko bwari ubwa mbere Abanyarwanda bose batuye muri Iowa bahuye bagasabana kuko izindi nshuro bahuzwa no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karangwa yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka yashize yarangijwe n’umugambi mubi wo kurimbura bamwe mu baturage bari bashinzwe kurinda, aboneraho n’akanya ko gushimira ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yari yarateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Uwari ahagarariye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Nebraska Lincoln, yashimiye Abanyarwanda bo muri Iowa kuba baratekereje kubatumira muri uwo munsi mukuru dore ko bo aho biga badafite uko bahurira hamwe ngo babe bagira ibikorwa bibahuza, anasaba ababyeyi bari aho kujya bafata akanya bakajya kubasura bakabagira inama za kibyeyi.

Mu gusoza uyu munsi mukuru Abanyarwanda baba muri Leta ya Iowa biyemeje ko iki gikorwa cyo guhura cyaba ngarukamwaka cyangwa kikaba nka kabiri mu mwaka.

Biyemeje kuzongera guhura tariki ya 3 Kanama ubwo bazaba bitabira igikorwa cy’amatora. Uyu munsi mukuru waranzwe no gusabana, birimo no gucinya akadiho aho babyinnye indirimbo za Kinyarwanda zo hambere zibutsaga urugamba rwo kwibohora n’izigezweho muri iki gihe i Kigali.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
James 2017-07-13 09:09:42

Mwakoze akantu k’ubwenge basaaza.... Claudien komera cyane suhuza kand na Madamu copain ndabakunda cyane..Aya mateka abana banyu bagomba kuyamenya, iyo utazi aho uva ntumenya aho ugana. Matunda iko mbele..keep it up my dear friends

2
mabya 2017-07-13 03:39:23

good

Kwamamaza