Abanyarwanda bo muri Botswana bibutse Jenoside, biyemeza kwishyurira abacitse ku icumu Mituweli

0 13-06-2017 - saa 09:07, IGIHE, Uwishyaka Jean Louis

Abanyarwanda batuye Botswana n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 , baniyemeza kugoboka abacitse ku icumu batishoboye babishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Uyu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 4 Kamena 2017, ubera ku Ishuri Ryisumbuye rya Marua Pula riherereye mu Mujyi wa Gaborone ku bufatanye n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Botswana (Ditshwanelo).

Umuhango witabiriwe n’abantu basaga 100 biganjemo abanyeshuri n’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo muri Gaborone n’inkengero zayo ndetse n’abandi batumirwa.

Hacanwe urumuri rw’icyizere ndetse herekanwa film ku ruhare rw’itangazamakuru mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo itangazamakuru rikoreshejwe neza rihuza abantu aho kubatanya.

Umwe mu bahagarariye Abanyarwanda batuye muri Botswana, Dr James Nkusi, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ndetse naho igihugu kigeze cyiyubaka.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka, bunguranye ibitekerezo bibanda cyane ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Umuyobozi mukuru wa Ditshwanelo, Alice Mogwe, yibukije urubyiruko rwitabiriye uyu muhango ko ivangura iryo ariryo ryose niyo ryaba rito rititondewe rishobora gukura rikabyara amahano nk’uko byabaye muri byabaye mu Rwanda, arusaba kuryirinda aho riva rikagera.

Muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatusti, Abanyarwanda batuye muri Botswana biyemeje kwishyurira abacitse kw’icumu batishoboye 100 ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).

Abanyarwanda bo muri Botswana n'inshuti zabo bitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23
Abitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw'icyizere
Abitabiriye umuhano wo kwibuka basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe naho igihugu kigeze cyiyubaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza