Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln (UNL) bateguye umuhango wo #kwibuka23

0 16-04-2017 - saa 17:18, IGIHE

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bavuye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda biga muri kaminuza ya Nebraska-Lincoln (UNL) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bo bahujwe n’iki gikorwa tariki ya 7 Mata 2017.

Umuhango wo kwibuka muri iyi kaminuza wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwitabiriwe n’abantu baturutse impande zinyuranye.

Hatangiwe ubutumwa bugamije ahanini gosobanura amateka y’u Rwanda mbere ya jenoside n’uburyo abatutsi bishwe bya kinyamaswa, hanagarukwa ku iterambere igihugu cyagezeho mu gihe gito.

Kuba u Rwanda ari igihugu gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, rufite umutekano usesuye, rworohereza abashoramari ni bimwe mu byagarutsweho muri uyu muhango nk’ibiruhesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga, hasabwa ko bikomeza kubungabungwa.

Umuyobozi wa koleji y’ubuhinzi n’umutungo kamere muri iyi kaminuza, Dr Steven Waller, yarashimye cyane ubufutanye hagati yayo na Leta y’u Rwanda.

Yavuze ko abanyeshuri b’abanyarwanda ari intangarugero kandi bashishikajwe no kuzana impinduka atari mu gihugu cyabo gusa ahubwo no muri kaminuza bigamo kandi ko zanatangiye kugaragara.

Umuhango wasojwe Gabriel Nsengiyumva, Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nebraska-Lincoln ashimira abitabiriye n’abatanze ibiganiro.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza