Abanyarwanda batuye Nova Scotia muri Canada bibutse Jenoside, basabwa kwirinda icyabatandukanya

3 24-04-2017 - saa 19:01, IGIHE

Abanyarwanda baba mu Ntara ya Nova Scotia muri Canada n’inshuti z’u Rwanda bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa kwirinda icyabatandukanya ahubwo bagafatanya kurwanya icyatuma Jenoside hari ahandi yaba ku Isi.

Uyu muhango wabaye kuwa Gatandatu, tariki 22 Mata 2017, witabirwa n’Abanyarwanda batandukanye baba muri iyo ntara n’ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

Muri uyu muhango, hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanacanwa urumuri rw’icyizere

Fammy Uwantege watanze ikiganiro ku mateka y’u Rwanda, yibukije ko abakoloni baciyemo Abanyarwanda ibice bifashishije amoko yanashyizwe mu ndangamuntu, byaje no kugeza kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Diaspora Nyafurika, Godfred Chongatera, yasabye abari aho ko bakwiye guharanira ko ibyabaye mu Rwanda nta handi byaba ku Isi, asaba ko nk’Abanyafurika barushaho kurwanya icyabatandukanya ahubwo bagashyira hamwe imbaraga mu kurwanya ubukene.

Umujyanama wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda muri Canada, Igor Marara, yashimye Abanywandanda bateguye iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomeza kwibuka ubumwe bw’Abanyarwanda kandi barushaho gusigasira ibyiza igihugu kimaze kugeraho.

Abanyarwanda batuye muri Nova Scotia bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23
Abari bitabiriye ibikorwa byo kwibuka, basabwe kwirinda icyabatandukanya cyose
Abitabiriye uyu muhango basabwe guhuza imbaraga nk'abanyafurika mu kurwanya ubukene
Abari bitabiriye uyu muhango bacanye urumuri rw'icyizere
Umujyanama wa mbere wa Ambasade y'u Rwanda muri Canada, Igor Marara, yabasabye gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho
Abana bato nabo batanze umusanzu muri ibi bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Denis 2017-04-26 21:01:10

nice job kabisa

2
Fammy Uwantege 2017-04-24 20:46:03

Ndashimira byimazeyo buri umwe wese witanze muri iki gikorwa cyo kwibuka, kikagenda neza kandi nakangurira abandi banyarwanda bose kutibagirwa amateka yaranze igihugu cyacu. Kuko burya utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.

3
Mike 2017-04-24 19:44:38

nibyiza kubona ibikorwa nkibi muri canada byitabirwa nurubyiruko akaba arirwo rubigiramo uruhari turashimira umuyobozi wabanyarwanda baba hano Nova Scotia wahirwa President wa rwanda community Abroad uburyo ayoboye urubyiruko rwabanyarwanda ruba inaha congs

Kwamamaza