Abanyarwanda batuye muri Amerika bahuriye mu masengesho yo gusabira igihugu

1 12-02-2018 - saa 10:58, Mukaneza M.Ange

Abanyarwanda batuye muri leta zitandukanye zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zabo bahuriye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira u Rwanda, abayobozi n’abaturage barwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Aya masengesho yabaye ku nshuro ya 16 yari afite insanganyamatsiko iri muri Zaburi ya 33:11–12 “Imigambi y’Uwiteka ikomera iteka ryose, ibyo yibwira ku mutima we bihoraho ibihe byose. Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo, ubwoko yitoranyirije kuba umwandu (umurage)we.”

Umuyobozi w’Umuryango ‘All Africa Purpose Driven/PEACE PLAN Initiative’, akaba ari na we uyobora Rwanda Prayer Banquet USA, werekanye abashyitsi batandukanye bavuye i Kigali baje kwitabira aya masengesho yabereye i Washington, yasabye abayobozi b’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Amerika kujya bategura igikorwa nk’iki muri leta zinyuranye batuyemo.

Nk’uko inkuru dukesha www.onenationradio.org ibivuga, Umuyobozi w’Umuryango Hope International ubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kirisitu hirya no hino ku isi, Peter Greer wari umushyitsi mukuru, yifashishije amakipe abantu bagenda bibonamo nka Rayon Sports, asaba ko barushaho kunga ubumwe.

Geer wagarutse kuri bimwe mu bikorwa by’Umuryango Hope International mu Rwanda, yashimangiye inyungu iri mu guhuza imbaraga bagamije kuzamurana no guterana ingabo mu bitugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yashimiye Abanyarwanda kuba bafashe umwanya wabo bagashyira u Rwanda mu maboko y’Imana, ndetse bagasengera amahoro, umutekano, uburumbuke na politiki y’igihugu.

Antoinette Kanyabutembo watangije aya masengesho yiswe Rwanda Prayer Banquet, na we yashimiye abayitabiriye bose, ndetse abasaba gukomeza kunga ubumwe binyuze mu isengesho, kugira ngo u Rwanda rukomeze rugere ku byiza.

Rwanda Prayer Banquet yanasusurukijwe n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Gaby Rugabirwa, Deo Mbera, Eliane Gihozo na Rinna Mamboleo bagize itsinda New Song ndetse na Nelly Munyemana.

Bamwe mu bitabiriye aya masengesho bafashe ifoto y'urwibutso
Peter Greer Antoinette Kanyabutembo na Ambasaderi Mukantabana Mathilde

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jeanne 2018-02-12 09:37:36

Go girl Eliane my princess

Kwamamaza