IGIHE

Abanyarwanda baba muri Turikiya bizihije Umuganura

0 4-08-2019 - saa 14:13, IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Turikiya bifatanyije mu muhango wo kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Ni ibirori byabaye kuwa Gatanu tariki 2 Kanama, bibera mu mujyi wa Ankara, byitabirwa n’abasaga 250.

Umunsi w’Umuganura muri Ankara witabiriwe kandi n’abanyacyubahiro batandukanye barimo ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Williams Nkurunziza, ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Turikiya Ahmet Riza Demirer, abahagarariye ibihugu bya Afurika muri Turikiya, inshuti z’u Rwanda n’abandi.

Ibirori byabanjirijwe n’isiganwa ry’amaguru, aho abanyarwanda n’abanyamahanga basiganwaga mu ntera y’ibirometero 15. Irushanwa ryegukanywe n’umunyarwanda, Rutayisire Faustin wiga muri Turikiya. Yatsinze akoresheje isaha imwe n’iminota 20.

Mu birori nyirizina byabereye muri Hilton Hotel, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyarwanda baba muri Turikiya, Ibrahim Uwihoreye yavuze ko bashimishijwe no kwifatanya n’abanyamahanga kwizihiza umunsi w’Umuganura.

Yatangaje ko ari umunsi udasanzwe mu mateka y’abanyarwanda, by’umwihariko bishimira ibyo abanyarwanda bagezeho baba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo bagezeho.

Ambasaderi Williams Nkurunziza yagarutse ku mateka y’Umuganura, asobanura ko wakorwaga mu mpera z’isarura, imiryango igahura ikishimira ibyo yejeje.

Yavuze ko kuri uwo munsi abantu basangiraga, ari nako bategura imigambi y’ibyo bazageraho ubutaha.

Nkurunziza yavuze ko umuganura wari umuhango wo guhuriza abanyarwanda hamwe bakunga ubumwe ari nako bikimeze kugeza ubu.

Umuganura waciwe n’abakoloni mu 1925 ariko Ambasaderi Nkurunziza yavuze ko wagaruwe n’ubuyobozi bwiza u Rwanda rufite mu mwaka wa 2011 muri gahunda yo kwishakamo ibisubizo bishamikiye ku muco.

Ibirori byo kwizihiza Umuganura muri Turikiya byasusurukijwe n’Itorero gakondo Izogeye rigizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Turikiya.

Ambasaderi Nkurunziza yafashe umwanya agaburira abana
Ku munsi w'Umuganura, abana bahawe amata
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye umunsi w'Umuganura wizihijwe n'abanyarwanda baba muri Turikiya
Ibirori byo kwizihiza Umuganura muri Turikiya byasusurukijwe n’Itorero gakondo Izogeye rigizwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Turikiya.
Ambasaderi Williams Nkurunziza yagarutse ku mateka y’Umuganura, asobanura ko wakorwaga mu mpera z’isarura, imiryango igahura ikishimira ibyo yejeje.
Ibirori byabanjirijwe n’isiganwa ry’amaguru, aho abanyarwanda n’abanyamahanga basiganwaga mu ntera y’ibirometero 15.
Batatu ba mbere mu isiganwa ry'amaguru
Irushanwa ryegukanywe n’umunyarwanda, Rutayisire Faustin wiga muri Turikiya. Yatsinze akoresheje isaha imwe n’iminota 20.
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza