IGIHE

Abanyarwanda baba muri Turikiya bifatanyije na Kaminuza ya Düzce mu Umuganda (Amafoto)

1 29-07-2019 - saa 14:38, Baryaherezahe Léonce

Abanyarwanda baba muri Turikiya bifatanyije n’abenegihugu mu gikorwa cy’Umuganda, wabereye muri Kaminuza ya Düzce iherereye mu bilometero 250 uvuye mu murwa mukuru Ankara.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 26 Nyakanga cyitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyaturikiya bagera ku 100, haterwa ibiti hanakorwa amasuku muri iki kigo, ibikorwa bigamije guteza imbere ubucuti n’imibanire myiza y’u Rwanda na Turikiya hamwe no gusangira ubumenyingiro.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi wa Kaminuza ya Düzce, Prof. Dr. Nigar Demircan Çakar, yashimiye abitabiriye umuganda na Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya, kuri iki gikorwa cyiza cyo guteza imbere imibereho myiza n’ibidukikije.

Yavuze ko iki gikorwa ngarukakwezi cy’Umuganda buri wese atangamo umusanzu, kidateza imbere igihugu gusa ahubwo kinarinda ibidukikije. Yanashimiye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Turikiya bifatanyije na bo baturutse mu bice bitandukanye, anabasezeranya ubufatanye mu bindi bikorwa by’iterambere.

Dr Demircan uvuga ko yasuye u Rwanda mu myaka ibiri ishize ubwo yari hamwe n’itsinda ry’Inama nkuru y’uburezi muri Turikiya. Akigera mu Rwanda yakunze iki gikorwa cy’Umuganda maze asubiye muri iyi kaminuza ahita atangira kugishyira mu bikorwa.

Ibi byatumye ku munsi wa Gatanu wa buri cyumweru bashyiraho umuganda, aho buri shami muri iyi kaminuza ryitabira iki gikorwa, ndetse iki gitekerezo kikigera muri iyi kaminuza, cyakiranywe yombi na benshi maze hanatangwa ubutaka bwo guteraho ibiti bunahabwa izina rya “Rwanda Park.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Williams Nkurunziza, yashimiye Prof. Dr Demircan wemeye iki gikorwa muri iyi kaminuza, anashimira n’abitabiriye uyu muganda bose. Yakomeje agaragaza ko iki gikorwa cyatangiwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda i Ankara na Kaminuza ya Düzce, kizakomereza mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.

Kaminuza ya Düzce yigamo Abanyarwanda 19 bari gukurikirana amasomo atandukanye arim ubuvuzi, ubwubatsi, ububanyi n’amahanga, ishoramari n’iyobokamana.

Mu ruzinduko rwo gusura Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda mu mwaka wa 2016, hishyuriwe abanyeshuri 10 b’Abanyarwanda mu masomo atandukanye muri Turikiya kandi biteganijwe ko mu Ukwakira uyu mwaka hazakirwa irindi tsinda rigizwe n’abanyeshuri 10.

Iki gikorwa cy’umuganda cyabanjirijwe n’ibiganiro bigufi hagati y’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Düzce n’itsinda ryari kumwe na Amb. Nkurunziza, aho Dermican yemerewe kohereza mu Rwanda impuguke ku byerekeye amashyamba n’ubutaka ngo hakorwe ubushakashatsi ko ubutaka bwo muri Düzce ho muri Turikiya ari kimwe n’ubwo mu Rwanda.

Bazasuzuma kandi niba hahingwa Hazelnuts na Cashew nuts ndetse ngo bazohereza impuguke mu by’amashyamba n’ibiguruka kugira ngo hakorwe ubushakashatsi ku bwoko bw’amashyamba, ibimera bivamo imiti n’ubwoko bw’inyoni zo mu Rwanda.

Iyi kaminuza ni imwe mu z’indashyikirwa mu gihugu cya Turikiya.

Iki gikorwa cy’Umuganda cyasojwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’u Rwanda n’iya kaminuza ya Düzce, umukino urangira zinganya ibitego 2-2. Byagaragaye ko ikipe y’u Rwanda ikomeye, hafatwa umwanzuro wo gukora ikipe ihoraho hanatorwa ubuyobozi buyihagarariye.

Iyi kipe izajya iterwa inkunga na Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya.

Ambasaderi Nkurunziza ari kumwe na Dr Demircan batera igiti
Nyuma y'umuganda hafashwe ifoto y'urwibutso
Amakipe yombi yakinnye umukino wa gicuti urangira anganya ibitego 2-2
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
rukundo emmenwel 2019-07-30 09:16:52

kwifatanya nabandi mukubaka igihugu nibyiza

Kwamamaza