IGIHE

Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije Umunsi wo #Kwibohora25

0 26-08-2019 - saa 08:01, Habimana James

Abanyarwanda baba muri Nigeria bijihije ibirori by’ imyaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye. Ni umuhango wabereye muri Transcorp Hilton Hotel mu Mujyi wa Abuja ku wa Gatanu, tariki ya 23 Kanama 2019.

Kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 25 byakozwe Abuja uwo munsi kubera impamvu zinyuranye zatumye bidakorwa ku itariki ya 4 Nyakanga yabigenewe.

Uwo muhango witabiriwe n’abashyitsi barimo Abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Nigeria, bari barangajwe imbere n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga, Ambasaderi Mustapha Lawal Sulaiman; abahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria n’Inshuti z’ u Rwanda. Bose bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda baba Abuja n’ ahandi muri Nigeria.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Kamanzi Stanislas, yagaragaje ko hashize imyaka 25, u Rwanda rwari rugiye gusenyuka burundu bitewe n’abayobozi babi barangwaga no kudakunda igihugu, bateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside yakowe Abatutsi yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yashegeshe igihugu mu mfuruka zose kuko ubukungu bwacyo bwangiritse, kigera aho cyashoboraga no kutongera kubaho, keretse ku bw’ igitangaza.

Yagize ati “Ubu u Rwanda rwariyubatse rurongera rubaho. Uyu mwaka twishimiye kubahamiriza ko dufite u Rwanda rushya, aho abaturarwanda bose bafatwa kimwe kandi bakarangwa n’ubumwe.”

Yakomeje avuga ko “byasabye umuhate n’ubwitange bw’intwari z’Abanyarwanda zakoze ibishoboka byose zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zigahuza Abanyarwanda, zikubaka Igihugu bundi bushya.

Yavuze ko urwo rugendo rwashobotse kubera imiyoborere myiza u Rwanda rwagejejweho na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Ati “ U Rwanda ni igihugu kirangwamo imiyoborere myiza ishingiye ku gaciro k’ abanyarwanda, gukunda igihugu, ku ruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu, ku myumvire kuri buri wese yo kurangiza inshingano ze uko bikwiye, umuhate mu gukora byinshi bishoboka kandi byiza kabone n’ iyo amikoro yaba make, no ku guharanira impinduka n’ ibikorwa biteza imbere Igihugu hifashishijwe gutekereza buri gihe uburyo bushya bunoze byagerwaho.”

Ambasaderi Kamanzi yaboneyeho umwanya wo gushimira igihugu cya Nigeria ko cyakomeje kubanira neza no gushyigikira u Rwanda kidatezutse, mu rugendo rwo kwibohora no kongera kwiyubaka.

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Ambasaderi Kamanzi yongeye gushimira Perezida Muhammadu Buhari wongeye gutorerwa kuyobora Nigeria, anifuriza ishya n’ ihirwe Guverinoma nshya aherutse gushyiraho.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, Ambasaderi Mustapha Lawal Sulaiman yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 25 rwibohoye, ndetse n’ibyo rumaze kugeraho mu nzira ya demokarasi, imiyoborere myiza, imibereho y’abaturage n’ibikorwa by’amajyambere.

Yashimye kandi uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu bitandukanye. Yagarutse ku mibanire myiza ya Nigeria n’u Rwanda, n’ imikoranire myiza iranga ibihugu byombi mu guteza imbere abaturage babyo, no gushaka icyatuma imibanire mpuzamahanga irushaho gutera imbere.

Yagarutse ku rugendo Umukuru w’Igihugu aherutse kugirira muri Nigeria aho yitabiriye iyizihizwa ry’Umunsi mukuru wa Demokarasi muri Nigeria ashimangira ko ari ikimenyetso gikomeye gihamya imibanire n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi burushaho gutera imbere, atanga urugero ko ibigo by’imari byo muri Nigeria byafunguye amashami yabyo mu Rwanda ndetse n’ ingendo za RwandAir zihuza ibihugu byacu buri munsi.

Yijeje ko Nigeria yiteguye gukomeza kwagura no kunoza imibanire n’ ubufatanye mu bukungu hagati yayo n’u Rwanda.

Umukuru wungirije mu Badipolomati bahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, Ambasaderi Al-Hassan Conteh wa Liberia, yanyuzwe n’umuhate w’Abanyarwanda utuma ubu igihugu cyabo kiri mu by’icyitegererezo ku Isi.

Yagize ati "U Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye mu nzira yarwo yo kwibohora nk’igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.’’

Yakomeje avuga ko ari ishimwe kuba Abanyarwanda bazirikana ibyabaye mu gihugu mu 1994 mu gihe bishimira iterambere cyagezeho.

Yagize ati “Ndashimira Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda uburyo bahagaritse Jenoside, ubu bakaba ari igihugu ntangarugero ku Isi, ahantu hari iterambere ryihuse kandi hakaba harangwa ubumwe n’ubwiyunge.”

Ibi birori kandi byaranzwe n’ ibikorwa binyuranye byo kumurikira ababyitabiriye intambwe imaze guterwa na RwandAir mu kwagura amarembo y’ u Rwanda, bijyanye n’ amahame yo kwibohora. Hagaragajwe ingendo zayo mu byerekezo bitandukanye ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi. Hanakozwe tombola aho abanyamahirwe batatu batsindiye amatike y’indege yo kujyana na RwandAir.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Kamanzi Stanislas, yashimiye abitabiriye uyu muhango avuga ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwari rwarasenyutse ariko rwongera kubakwa
Umukuru wungirije mu Badipolomati bahagarariye ibihugu byabo muri Nigeria, Ambasaderi Al-Hassan Conteh wa Liberia, yanyuzwe n’umuhate w’Abanyarwanda utuma ubu igihugu cyabo kiri mu by’icyitegererezo ku Isi
Amb. Mustapha Lawal Sulaiman yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 25 rwibohoye
Abantu batari bake bifatanyije n'u Rwanda kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
RwandAir yagaragaje ingendo ikorera hirya no hino ku Isi ndetse ishimirwa uburyo ikomeje koroshya ingendo zigana mu byerekezo bitandukanye
Uyu muhango witabiriwe n'inshuti z'u Rwanda zavuye mu bihugu bitandukanye
Abanyarwanda baba muri Nigeria bizihije ku nshuro ya 25 Umunsi Mukuru wo Kwibohora
Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Kamanzi Stanislas, ari kumwe n'itsinda ry'abanyeshuri b'abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Nsukka muri Leta ya Enugu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza