IGIHE

Abanyarwanda baba muri Australia baserukanye umucyo mu birori by’isabukuru ya Commonwealth

1 13-03-2019 - saa 20:35, IGIHE

Abanyarwanda baba muri Australia, baserukanye umucyo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), bamurika imbyino gakondo, hanatangwa ubutumwa bwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa kiba buri wa Mbere wa kabiri wa Werurwe, muri Australia cyabereye mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Werurwe. U Rwanda ni cyo gihugu cyo muri Afurika cyatumiwe gusa.

Ni umunsi abantu n’imiryango y’ibihugu byibumbiye muri Commonwealth bihabwa umwanya wo kwisanzura no gusangira ibikorwa by’iterambere, amahoro n’umuco n’ibindi nta vangura, aho abanyarwanda baba muri Australia babyinnye imbyino gakondo babifashijwemo n’Itorero Abahizi ndetse barabishimirwa.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Australia, Emmanuel Karekezi, yabwiye IGIHE ati ‘Twarabyishimiye cyane kubona nta kindi gihugu cyo muri Afurika kigeze gitumirwa uretse u Rwanda’.

Yavuze ko hanatangiwe ubutumwa bujyanye no Kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, guha agaciro abayizize no komora ibikomere abayirokotse bifatwa nk’uburyo bwafashije u Rwanda kugera ku bumwe n’ubwiyunge.

Karekezi yavuze ko ubwo butumwa babutanze “kuko u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi ariko no gushaka guhindura abahakana n’abapfobya Jenoside.”

Yavuze ko banabihisemo kuko hari umunyapolitiki wo muri icyo gihugu witwa John Herron uheruka kwitaba Imana, waje mu Rwanda nyuma ya Jenoside agafasha abantu benshi, yasubirayo bikamutera ihungabana.

Ibi birori byahuje ibihugu byitabiriwe n’abanyacyuhahiro barimo Guverineri wa Queensland, Paul de Jersey n’umugore we Kaye de Jersey, abahagarariye amadini n’abandi.

Abanyarwanda baba muri Australia baserukanye umucyo mu birori by’isabukuru ya Commonwealth
Abanyarwanda baba muri Australia baserukanye umucyo mu birori by'isabukuru ya Commonwealth {JPEG}
Diaspora nyarwanda niyo yatumiwe mu bihugu bihagarariye Afurika
Diaspora nyarwanda niyo yatumiwe mu bihugu bihagarariye Afurika {JPEG}
JPEG - 103.1 kb
Itorero abahizi ryashimiwe kubyina imbyino gakondo neza
Itorero abahizi ryashimiwe kubyina imbyino gakondo neza {JPEG}
JPEG
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nzayisenga Eugene 2019-03-14 00:56:48

Imana ishimwe ko abanyarwanda baduserukiye kdi bikagenda neza!

Kwamamaza