Abanyarwanda baba mu Misiri bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23

2 13-07-2017 - saa 11:53, Jean Pierre Tuyisenge

Abanyarwanda baba mu Misiri n’inshuti z’u Rwanda bifatanyije mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 23, ku wa 11 Nyakanga 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana, yashimiye abaje kwifatanya na bo muri uwo munsi, ababwira ko u Rwanda rwaturutse kure rukaba rugeze ahashimishije.

Yagize ati “ Mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye no mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame mbahaye ikaze mwese. Ubu bwitabire bwanyu muri benshi muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 23 biha u Rwanda impamvu zo kwizera ko umuryango mpuzamahanga udushyigikiye nyuma y’amateka mabi igihugu cyacu cyahuye na yo.”

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda n’uruhare rw’ubukoloni mu gutandukanya Abanyarwanda hifashishishwe uburyo bwa “Batandukanye ubayobore” aho amoko yanditswe mu ndangamuntu.

Ambasaderi Habimana yibukije ko mu gihe abandi banyafurika bari bari gusezera abakoloni, u Rwanda rwo rwahungabanyijwe n’iyicwa ry’umwami, abatutsi benshi baricwa abandi birukanwa mu gihugu.

Yongeyeho ko no mu gihe cya Demokarasi, ubwicanyi n’ivangura ryarakomeje kugeza ubwo bibyaye imperuka yo mu 1994 nk’uko Col. Bagosora yayise, iyo yahitanye abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

Yavuze ko ubwo bari kwizihiza ukwibihora ku nshuro ya 23, u Rwanda rutakigira amoko. Ndumunyarwanda yabaye indangamuntu, hariho gahunda ya Perezida yo guha inka imiryango ikenenye. Ati “ Mu minsi mike twese tuzaba dusa, mwibuke ko inka ari zo abakoloni bakoresheje badutandukanya.”

Yashimye ibiganiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uwa Misiri, Shukry ku kamaro ko guteza imbere imikoranire n’imibanire mu mu nzego zose.

Amb. Habimana kandi yifurije amahoro Perezida Kagame na Perezida Abdel Fattah El Sisi wa Misiri, Afurika n’Isi yose.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Misiri, Eng. Tarek Kabil, niwe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Fis 2017-07-13 10:43:25

Mukomereze aho ex mufti ssleh tukuziho gukunda igihugu

2
Fis 2017-07-13 10:43:24

Mukomereze aho ex mufti ssleh tukuziho gukunda igihugu

Kwamamaza